Igitabo kuri buri munyeshuri n’umwarimu ni yo ntego – Dr. Ndayambaje

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 18-06-2019 saa 07:22:33
Abanyeshuri n'abarezi babo biyereka imbere y'abashyitsi

‘Igitabo kuri buri munyeshuri n’umwarimu ni yo ntego yacu.’ Ayo ni amagambo Dr. Ndayambaje Irénée Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB, yatangaje mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatulika, muri Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri.

Dr. Ndayambaje, yavuze ko uburezi bukeneye abarimu bakunda umwuga bakora kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba inyuma, ibashyigikira.

Yakomeje asobanura ko Guverinoma yashyize imbaraga ku kwita ku mibereho myiza y’abarimu ibongeza 10% by’umushahara bahembwa.

Ati «Nta bwo tuzahwema gukomeza gushyigikira abarimu. Guverinoma yabongeje 10% ariko nta bwo ari aho bigarukiye tuzakomeza kuzirikana agaciro ka mwarimu n’uruhare bagira mu burezi bufite ireme twifuza.»

Akomeza agira ati «N’ubwo tuvuga umwarimu ukunda umwuga akora, ibitabo na byo ni ingenzi mu mashuri kubera ko bituma umunyeshuri agera ku bumenyi bwo ku Isi yose kandi bigashobora gufungura ibyiyumviro by’abanyeshuri. Usibye gufungura ibyiyumviro by’abanyeshuri kandi, ibitabo ni nk’igikoresho gituma umunyeshuri yihinga ubwe ndetse bikamuha imbaraga zo gukomeza gushikama n’ingufu mu bumenyi ashaka.»

Dr. Ndayambaje akomeza avuga ko ibitabo ari urumuri rumurikira urubyiruko ruzaza rukabaha inzira y’ahazaza kandi ko gahunda y’igitabo ku munyeshuri izagerwaho ihereye mu banyeshuri bo mu mashuri abanza.

Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana, yagize ati «Dushyire ingufu mu muco mwiza wo kwigisha abanyeshuri kubaha no kwita ku mutungo rusange.»

Mu ijambo rye, Musenyeri Harolimana yakomeje avuga ko ingaruka z’uburezi bwiza ari ubutuma umwana abasha gusobanura ibyo yize. Akagira ati «Uburezi dukeneye ni uburezi butanga abanyeshuri b’abahanga bashobora gusobanura neza kandi ku buryo buboroheye ibyo bize kandi bigatangirira mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.»

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Abanyamerika wabigize umwuga, TY Howard, wari muri uwo muhango yagize ati «Abarimu bakunda umwuga bakora kandi bashoboye basiga mu mitima y’abana bigishije na bo bigisha ubushake n’umurava wo gukunda gukora bashaka kugira icyo bageraho.» Iyi nteruro ikaba igaragaza imbaraga z’umwarimu zo kurema ejo heza hazaza h’urubyiruko.

Muri uyu muhango, abanyeshuri 78 batsinze amarushanwa yateguwe na Diyosezi ya Ruhengeri bahawe ibihembo, naho ibigo by’amashuri 5 bihembwa hafi miriyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ibyo ishuri rikeneye bijyanye cyane no kuyasana.

Muri uwo muhango ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Bwana Jabo Paul, abahagarariye uburezi ku rwego rw’Akarere n’abahagarariye uburezi ku rwego rw’Imirenge mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kiliziya Gatulika ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi.

Abanyeshuri n’abarezi babo biyereka imbere y’abashyitsi

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.