Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kizatangira gukoreshwa mu Kuboza 2019

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 19-07-2019 saa 13:34:56
Eng. Mugisha Fred Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali (Foto James)

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, yatangaje ko igishushanyombonera gishya cy’Umujyi wa Kigali kizatangira gukoreshwa mu Kuboza k’uyu mwaka wa 2019.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Eng. Mugisha yagize ati: “Ngereranyije igishushanyombonera gishya kizatangira gukoreshwa uyu mwaka turimo mu kwezi kwa 12 ni bwo dutekereza ko gishobora kujya ahagaragara kigatangira gukoreshwa.”

Benshi mu baturage bari bamaze kumenya iby’igishushanyombonera ari nako benshi bari bafite ibibazo bitandukanye ku gishushanyombonera cyari kirimo gukoreshwa, bamwe mu baturage bari bafite ibibazo by’ibibanza n’inzu zabo zimwe ngo zizanyuzwamo imihanda ndetse ngo n’imyubakire badafitiye ubushobozi.

Umwe mu baturage bafite ikibazo ku gishushanyombonera cyakoreshwaga Barasenga Anastase, utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Bwiza, yavuze ko bafite ikibazo cy’uko umuturage agura ikibanza yajya kukigurisha agasanga ngo hateganyijwemo inganda cyangwa se ngo harimo umuhanda kandi bazatwaraho metero zitari nke ugasanga ngo umuturage abihombeyemo n’uwahaguraga akahareka.

Barasenga yongeyeho ati: “Ubundi dore nge nk’ubu mfite ikibanza ndetse harimo n’inzu ntuyemo n’umuryango wange aha dutuye ni ahantu dukunda twaguze twishimiye kuhaba, ariko ku gishushanyombonera dufite ubu hagaragara ko hagomba kubakwamo inzu zigeretse zabamo imiryango ine, ubwo bushobozi simbufite, aha hantu ndahakunda sinshaka kuhimuka, izo ni zo mpugenge dufite rwose”

Eng. Mugisha Fred uko yabisobanuriye Imvaho Nshya, yavuze ko muri iri vugururwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali nta bintu bidasanzwe byakozwe cyangwa se byahinduwe uretse ko hari hagenderewe guhuza n’igihe Igihugu kigezemo n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange ndetse bagategura igishushanyombonera gishingiye ku muturage.

Undi muturage wo mu karere ka Gasabo Pierre, yagaragaje ikibazo n’impungenge yari afite ku gishushanyombonera kirimo gukoreshwa ubu avuga ko we atuye mu nzu y’ibiti akaba yarasabye uburenganzira bwo kuvugurura bamwangira bamusaba kuhubaka akurikije igishushanyombonera, akaba avuga ko inzu zigeretse asabwa atazishobora akaba yifuza ko bakoroherezwa bakubaka uko bashoboye bagatura aho bashaka.

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng. Mugisha yamaze impungenge Abanyarwanda, avuga ko igishushanyombonera cyakozwe kugira ngo hanozwe imiturire kandi abantu bature neza kandi heza. Yagize ati: “Muri gahunda yo guhindura cyangwa se kuvugurura igishushanyombonera twubakiye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage kandi nkaba ntekereza ko igishushanyombonera gishya kizatangira gukoreshwa vuba.”

Nk’uko mu minsi yashize Eng. Mugisha Fred yabitangarije Imvaho Nshya, avuga ko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali 2050 kivuguruye giteganya ko uzajya ashaka kubaka inyubako ikorerwamo ubucuruzi cyangwa itangirwamo serivisi runaka n’ibindi nk’isoko, azajya agenerwa umubare wa parikingi z’imodoka ntarengwa.

Eng. Mugisha Fred Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali (Foto James)

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.