Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Igishushanyombonera cya Kigali kigena umubare wa parikingi z’imodoka ntarengwa

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-05-2019 saa 13:25:14
Mu gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali 2050, inyubako zizajya zigenerwa umubare wa parikingi

Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali 2050 kivuguruye giteganya ko uzajya ashaka kubaka inyubako ikorerwamo ubucuruzi cyangwa itangirwamo serivisi runaka n’ibindi nk’isoko, azajya agenerwa umubare wa parikingi z’imodoka ntarengwa.

Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, asobanura ko kiriya gishushanyombonera gishingiye ku mikoreshereze y’ubutaka ikomatanyije, aho ibintu byose umuturage akeneye azaba abibona aho atuye adafashe urugendo ngo age ahandi bityo bigabanye gukoresha imodoka bwite ahubwo ubwikorezi rusange mu gutwara abantu bwihutishe serivisi.

Ati: “Ku bwikorezi, mu byinshi twagabanyije mu bice by’ubucuruzi, hari umubare wa parikingi udashobora kurenza. Igishushanyombonera kitari kivuguruye harimo umubare wa parikingi muto ushoboka. Niba twavugaga urusengero, inzu y’ubucuruzi, bitewe n’umubare w’abantu hazakirwa buri bantu batanu bagombaga kugira imodoka. Icyo gihe twasanze turimo guha agaciro cyane za modoka z’abantu bwite cyangwa gutuma ziza mu mugi zigateza umubyigano.

Igishushanyombonera kivuguruye kiravuga ngo aho kugira ngo duteze imbere parikingi cyane reka tuzigenere umubare ntarengwa, ku buryo iyo parikingi ibuze umuntu ataza n’imodoka ye bwite, ahubwo afata imodoka rusange.”

Yasobanuye ko impamvu yabyo ari uko mu myaka iri imbere hateganywa ko ubwikorezi rusange buzaba buteye imbere kurusha uko umubyigano w’imodoka z’abantu wakwiyongera.

Ati: “Mu myaka izaza, nka 2050 nibura 70% by’abantu bazaba bakora ingendo bazaba bakoresha imodoka rusange (bus); icyo dushaka ni ukugira imihanda ya bisi myiza, bisi zijyanye n’igihe. Ibyo byose nta bwo uyu munsi wabyuka ngo bose ubashyire muri bisi ariko mu gihe wakoze igishushanyombonera k’imihanda no gutwara abantu, tukazaba dufite bisi zizaba zihuta, zitwara abantu ku kazi mu gihe cya nyacyo.

Abandi 10% bazaba bakoresha amagare kuko dushaka umugi urimo byose; aho umuntu ashobora gutura hejuru, ibiro biri hagati, akagurira hasi mu nyubako. Icyo gihe uwo muturage yaba ajya hehe, ni bwo tuvuga ngo turashaka ko abantu banatembera no ku magare badafashe imodoka kuko impamvu uyu munsi bazikoresha ni uko ibyo bashaka bitari aho batuye.”

Mu bindi, uwubatse inyubako adashaka gushyiraho izo parikingi na we nta tegeko rizabimuhanira, biri mu nyungu ze.

Muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma 2017-2024, biteganywa ko mu Mujyi wa Kigali umugenzi azaba ategereza imodoka rusange bisi iminota 15 ivuye ku mpuzandengo y’iminota 30 ayitegerezaho uyu munsi.

Mu gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali 2050, inyubako zizajya zigenerwa umubare wa parikingi

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.