19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Igishanga cya Mugogo giherutse kwibasirwa n’ibiza cyatangiye guhingwa

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 30-07-2020 saa 15:20:15

Hegitari zisaga 60 muri 89 zigize Igishanga cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, ni zo zimaze gutunganywa  hagamijwe kukirinda gukomeza kwibasirwa n’ibiza.

Abaturage barishimira ko imirimo y’ubuhinzi yasubukuye muri iki gishanga giherutse kwibasirwa ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yangije imyaka, bigatuma na bamwe mu bari bagituriye bakurwa mu byabo.

Imirimo yo gutunganya icyo gishanga yatangijwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2020, bikaba biteganyijwe ko izarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni magana atatu. Imirimo yo kugitunganya igitangira, abaturage bagera ku 1000 bahawe akazi bakoraga buri munsi.

Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara muri iyi Ntara, Maj. Gen. Eric Murokore, basuye icyo gishanga cya Mugogo mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kugitunganya igeze n’aho abaturage bageze batunganya imirima yabo, bashima uko ibikorwa birimo kugenda bisatira umusozo.

Aba bayobozi basanze kuri hegitari mirongo inani n’icyenda ziteganyijwe hamaze gutunganywa izirenga mirongo itandatu.

Abaturage bageze kure bategura imirima mu gishanga cya Mugogo

Ni imirimo ikorwa ku bufatanye bw’Inkeragutabara, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Akarere ka Musanze, aho yibanda ku gukora imiyoboro y’amazi no gusibura iyari yarasibamye, gusibura ibibare byasibamye no gutunganya imirima ku ruhande rw’abahinga muri iki gishanga.

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gukurikirana ikorwa ry’iyi mirimo, abaturage basaga 200 bamaze gutunganya imirima yabo no guhabwa imbuto y’ibirayi n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB, ku buryo imirimo yo gutera irimbanyije ndetse bamwe batangiye gutera mbere ku buryo ibirayi bimaze gukura.

Biteganyijwe kandi ko hegitari zigera kuri makumyabiri zisigaye zari zikiretsemo amazi, na zo zizaba zarangije gutunganywa bitarenze ku itariki ya 20 Kanama 2020.

Abaturage bahinga muri iki gishanga, batangaje ko ubu nta bibazo bikomeye bafite kubera ko barimo guhinga ndetse bahawe n’imbuto y’ibirayi, icyo basaba ni uko igice gisigaye, cyatunganywa vuba na ho hagahingwa.

Ikindi basaba ni uko hashyirwaho abantu bahoraho bo gusibura ibibare byakira amazi aturuka mu mugezi wa Kinoni n’imisozi ikikije iki gishanga kugira ngo bitazongera gusibama, amazi akongera kuzura muri iki gishanga akangiza imyaka yabo nk’uko byagenze mu bihe byashize.

Igishanga cyarengewe n’amazi y’imvura yaguye kugeza muri Mata 2020

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Igishanga cya Mugogo giherutse kwibasirwa n’ibiza cyatangiye guhingwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.