Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Igipimo cy’ubuyobozi kireberwa mu byo bukorera abaturage-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 28, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko igipimo cy’ubuyobozi kigaragarira mu byo bukorera abaturage, uburyo babwiyumvamo ndetse n’ikizere bagirira inzego zabwo.

Perezida Paul Kagame uwa 4 uturutse iburyo, hakurikiyeho Ellen Johnson Sirleaf wahawe igihembo na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 27 Mata 2018, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kitiriwe ‘Mo Ibrahim’ gihabwa umuyobozi w’indashyikirwa muri Afurika. Iki gihembo cyatangiwe mu Rwanda, kikaba cyaraye gihawe uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango harimo na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, yagarutse ku buyobozi, agira ati “Ubuyobozi ni icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo kireberwa mu byo bukora kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu kizere bagirira inzego zitandukanye zabwo.”

Kagame akaba yaravuze ko imiyoborere myiza no gutanga serivisi zinoze ari zo nshingano z’ibanze za Guverinoma, avuga ko icyari kibateranyije muri uyu mugoroba w’ejo hashize ari ukugira ngo bakomeze kubishimangira.

Akaba yarakomeje agira ati “Mu gihe tuba tukiri mu myanya y’ubuyobozi, tugomba gukora cyane, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu, nubwo byaba bivunanye.”

Umukuru w’Igihugu akaba yarashimiye Ellen Johnson Sirleaf watorewe guhabwa igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa kitiriwe Ibrahim cya 2017.  Kuba ari we itsinda ribishinzwe ryahisemo, ngo ni uko yageze ku bikorwa by’intangarugero igihe yayoboraga Liberia mu bihe bikomeye.

Ellen Johnson Sirleaf ahabwa igihembo na Dr Salim Ahmed Salim

Perezida Kagame kandi yavuze ko yifuriza abaturage ba Liberia ibihe byiza biri imbere bakomeza kubakira ku musingi mwiza Ellen yabasigiye igihe yari Umukuru w’Igihugu.

Akaba yaravuze ko uyu munsi ku wa gatandatu mu Ihuriro ryitiriwe Ibrahim haza kuganirwa ku mikorere y’inzego za Leta muri Afurika, ko ari ibintu biri mu murongo mwiza. Ati “Aha ni ho tugomba gushyira imbaraga zacu.”

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, yavuze ko Liberia igaragara nk’igihugu cyubatse demokarasi, akaba yarashimiye Ellen Johnson Sirleaf ko yashimangiye ubumwe mu Banyaliberiya igihe bitari byoroshye, yimakaza amahoro n’umutekano, bikaba ari ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza.

Kandi ku buyobozi bwe umubano hagati ya Cote d’Ivoire na Liberia ngo warushijeho gutera imbere. Akaba kandi yaramushimiye ko igihe yayoboraga umuryango w’ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba yatanze umusanzu we mu kubaka ubukungu n’amahoro, avuga ko igihe cyose azakomeza  ari ikitegererezo muri Afurika.

Dr Salim Ahmed Salim, umuyobozi wa “Mo Ibrahim Foundation” yashimye Perezida Kagame ku bw’ibikorwa bye byo guhindura Afurika Yunze Ubumwe, AU. Yagarutse ku mbogamizi umugabane w’Afurika uhura nazo, avuga ko n’ubwo zihari hagezweho byinshi.

Ellen Johnson Sirleaf wahawe iki gihembo yashimye Perezida Paul Kagame, ashima iterambere agejejeho u Rwanda ruvuye mu bihe bibi mu 1994. Yashimye abayobozi b’u Rwanda ndetse n’abikorera mu Rwanda ku bwo kwiyemeza guhindura u Rwanda. Mo Ibrahim na we yamushimiye uruhare rwe mu guhindura Afurika, hatezwa imbere imiyoborere myiza. Ati “Nk’umugore wa mbere uhawe iki gihembo, mfite ikizere ko abagore muri Afurika bazanyigiraho.”

Ellen akaba yaravuze ko Liberia ari igihugu cyakunze kuzamuka mu nzego zose z’imiyoborere hagendewe ku kegeranyo k’imiyoborere gishyirwa ahagaragara na “Mo Ibrahim Foundation”. Akaba avuga ko ubu iki gihugu yayoboraga gifite inzego zose zubakitse, ibikorwe remezo byarubatswe, ikoranabuhanga riratezwa imbere.