Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Igikomere cyo ku mutima giteza ihungabana-Impuguke

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 9, 2018

Abantu bibaza ukuntu nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ikibazo k’ihungabana gikomeza kugaragara kuri bamwe.

Umuhanga mu bumenyi bw’imyitwarire Dr. Rutakayire Bizoza asobanura ko hari icyo bita igikomere cyo mu myitwarire, bakunze kwita igikomere cyo mu mutima. Icyo ngo ni na cyo nyirabayazana w’ihungabana.

Dr. Rutakayire Bizoza, Umuhanga mu bumenyi bw’imyitwarire

Icyo gikomere ngo kigereranywa n’igikomere gisanzwe cyo ku mubiri. Gusa, ngo icyo ku mubiri kigira inkovu ishira mu gihe cya vuba ugereranyije n’icyo cyo ku mutima.

Nk’uko abisobanura ngo icyo gikomere cyo mu buzima cy’amarangamutima y’umuntu ngo gisiga ububabare n’agahinda budasanzwe ari na ho kinakomereye cyane kurusha igisanzwe. Igikomere cy’umutima ngo n’iyo kinakize gisiga ibintu byinshi inyuma y’umuntu ndetse bikagenda bigaragara mu myitwarire y’ugifite, bikajyana n’ibindi bimenyetso nk’ibigaragara mu gihe cyo kwibuka.

Dr Bizoza avuga ko nyiri igikomere asabwa kugira uruhare mu ikira rye kuko nk’uko akomeza abivuga ngo nyiri ugukomereka akwiye gushyira  hanze ibyo afite, kuko, ngo  uko byagenda kose aba agomba kugira urwo ruhare nk’uko abyemeza nk’umuhanga mu buvuzi bw’imyitwarire y’imibereho y’umuntu.

Umuntu uhungabana ngo arafashwa haba mu kumugira inama. Gusa, ngo umuco w’Abanyarwanda usaba kwifata no kwitwararika ntiworoshya icyo kibazo. Ibyo binagaragarira no mu migani imwe ibivuga, “Amarira atemba ajya mu nda” n’iyindi.

Dr Rutakayire yagize ati “Kurira ni byiza ariko amarira ntagomba kujya mu nda. Kurira rero ni uburyo bwiza bwo kugana mu gukira bityo n’umuvuzi, ngewe nakwita umuherekeza wawe abasha kugufasha kugera mu nzira yo kongera kwizera ko wabona ubuzima bwiza”, nk’uko byemezwa na Dr. Rutakayire, wagiye anandika ibitabo nka “Comment briser les maledictions des familles” na “La puissance de la semence”.

Uretse ubwo buherekeza, bushobora no kugendana n’ibindi nk’ubujyanama, ubugororamyitwarire bunyuze mu matsinda ku bahuye n’ibibazo hamwe no guherekezwa kw’ababizobereyemo na byo ngo birafasha.