Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Igikomangoma cyo muri Jordania yijeje ubuvugizi impunzi za Gihembe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 12-11-2018 saa 16:57:18
Igikomangoma cyo muri Jordania, Sarah Zeid, yahumurije abakobwa babyariye iwabo anabashishikariza gusubira ku ishuri

Intumwa y’y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) akaba n’Igikomangoma cya Jordania, Sarah Zeid, yasuye impunzi z’abanyakongo.

Inkuru yabanje: Igikomangomakazi cya Jordania cyasuye impunzi za Gihembe

Ubwo Zeid yasuraga izi mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, yabateze amatwi yumva ibibazo byabo abizeza ubuvugizi.

Yasuye ikigo nderabuzima kiri mu nkambi y’impunzi, asura ahatangirwa serivisi z’inkingo, ahatangirwa serivisi mbonezamirire ndetse n’aho ababyeyi babyarira.

Zeid yanaganiriye n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo, anaganira n’abakobwa bagera ku 10 bari hagati y’imyaka 15 na 22 na bo babyariye iwabo.

Yakomeje abaganiriza, arabahumuriza abizeza ubufasha. Ati “Nimuhumure mufite ejo hazaza kandi mbemereye kubashakira uburyo mwafashwa mu kwiteza imbere.”

Yongeraho ko aba bakobwa babyariye iwabo bakomeza inzira y’amashuri bakiga aho guhora bicaye.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yavuze ko kuba Igikomangoma Sarah Zeid yasuye impunzi zo mu nkambi ya Gihembe, ari umwanya mwiza wo kumenya imibereho yabo no kubakorera ubuvugizi nkuko biri mu byo ashinzwe mu Muryango w’Abibumbye (UN).

Zeid ni umugore wa Prince Zeid bin Raad Zeid al-Hussein igikomangoma cyo muri Jordania.

Sarah yabaye umukozi muri UN i New York mu ishami ry’iterambere, mu ishami ry’ingabo zigarura amahoro ndetse no muri UNICEF yita ku bana.

Kugeza ubu inkambi y’abanyekongo ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ituwe n’impunzi z’abanyekongo 13,340 bakaba batuye mu ngo 3119.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.