Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Igikomangoma Charles ashobora kwemezwa kuyobora Commonwealth

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Apr 20, 2018

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki 19 Mata 2018, yafunguye ku mugaragaro inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bigize Umuryango Commonwealth (CHOGM), umuhango wabereye mu ngoro y’ubwami ya Buckingham, aho yasabye abari bahateraniye kwemeza igikomangoma Charles kumusimbura ku buyobozi bw’uyu muryango.

 

Muri iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, Umwamikazi Elizabeth II yasabye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kugena igikomangoma Charles nk’umusimbura we ku buyobozi bwa Commonwealth. Ni nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko Elizabeth II agiye gusimburwa kuri uyu mwanya yagiyeho mu 1952.

Umwamikazi Elizabeth yabwiye abahagarariye ibihugu 53 bigize uyu muryango, ati “Ni ikifuzo cyange ko Commonwealth yazakomeza gutanga ituze ku bo mu gihe kizaza, kandi ikazemeza ko umunsi umwe igikomangoma Charles cya Wales yakomeza umurimo w’ingirakamaro watangiwe na data mu 1949.”

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma uyu munsi ku wa Gatanu ni bwo bahurira mu mwiherero i Windsor Castle mu burengerazuba bwa London, uyu mwiherero ukaba urangira hemejwe ko koko igikomangoma Charles asimbura Umwamikazi Elizabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Igikomangoma Charles kandi kuri uyu mwanya anashyigikiwe n’igihugu cy’u Bwongereza nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, aherutse kubitangaza ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama mu ngoro y’ubwami bw’iki gihugu. Igihugu cya Australia na cyo kikaba kimushyigikiye, nk’uko byatangajwe na Jeremy Corbyn, Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza.

Uyu ni we gikomangoma Charles, ushobora gusimbura Umwamikazi Elizabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth

Igikomangoma Charles, yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama ya CHOGM ati “Commonwealth y’ubu ifite uruhare rukomeye mu kubaka ibiraro hagati y’ibihugu byacu.” Akaba yaravuze ko uyu muryango wamubereye ikimenyetso cy’ubuzima.

Igikomangoma Charles afite imyaka 69, yavutse ku wa 14 Ugushyingo 1948, mu gihe Umwamikazi Elizabeth afite imyaka 91 y’amavuko, yavutse ku wa 21 Mata 1926, akazuzuza imyaka 92 ku munsi w’ejo. Ni umwamikazi w’u Bwongereza kuva ku ya 6 Gashyantare 1953.

Commonwealth ni umuryango uhuza ibihugu bivuga Icyongereza byakolonijwe n’u Bwongereza, ukaba ufite inkomoko mu 1884. U Rwanda ni igihugu cya kabiri nyuma ya Mozambique kinjiye muri Commonwealth kitarigize gikolonizwa n’u Bwongereza, rwinjiyemo ku wa 29 Ugushyingo 2009.