Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Igihugu cyacu cyahisemo ikerekezo gishingiye ku muntu – Amb. Nyirahabimana

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 14-03-2019 saa 12:28:21
UUmunyarwandakazi arishimira aho ava, aho ageze n'aho yerekeza mu iterambere ry'igihugumunyarwandakazi arishimira aho ava, aho ageze n'aho yerekeza mu iterambere ry'igihugu

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina, ahamagarira abagore kwishimira imiyoborere myiza y’u Rwanda kuko igihugu cyahisemo ikererezo gishingiye ku muntu nta we usigaye inyuma n’abagore barimo mu guhabwa uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo.

Amb. Nyirahabimana yavuze ko mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwahisemo ubuyobozi butagira uwo busiga inyuma.

Yagize ati: “Tumaze imyaka 25 turi mu miyoborere myiza. Mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwahisemo ubuyobozi butagira uwo busiga inyuma, butagira uwo buheza, butagira unigwa n’ipfunwe n’inzitizi ahubwo buhamagarira buri wese gutanga imbaraga zo kugira ngo yubake umuryango we n’igihugu ke.”

Yakomeje agira ati “Ni nayo mpamvu, ubu turishimira yuko mu rwego rw’igihugu amategeko, politiki, inzego zarubatswe zisigasira zikanashyira no mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi n’ishyirwa mu bikorwa ryazo byerekanye ko bishoboka, ari nako ingero zifatika z’Inkubito z’Icyeza, za ba mutima w’urugo hirya no hino bakora imirimo itandukanye n’abandi berekana ko bishoboka, umukobwa n’umuhungu, umugore n’umugabo, ari za mbaraga zikenewe kugira ngo twubake igihugu cyacu gitere imbere.”

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko nubwo bishimira byinshi bamaze kugeraho mu rwego rw’abagore hakiri inzitizi, haracyari ibibazo bitandukanye ariko nkuko abishimangira ngo intore ishaka igisubizo.

Yagize ati “Tumaze kubona ko igihugu cyacu cyahisemo iterambere rishingiye ku muntu, tukabona ikerekezo kiza, twiyemeje kugeraho mu kerekezo 2050 ndetse na gahunda y’iterambere ryihuse kandi rihindura imibereho y’Umunyarwanda, twasanze abagore ba mutima w’urugo baratekereje basanga ibyo kugira ngo bigerweho ari ngombwa ko twongeramo imbaraga, twongeramo ubushake ndetse duhaguruka rwose tugafatanya kandi tugahamagarira basaza bacu, tugafatanya nabo kugira ngo turwane n’ibibazo byugarije umuryango, kugira ngo wa muntu iterambere ry’igihugu rishingiyeho akurire muri wa muryango utekanye, abashe gutanga umusaruro akeneweho.”

Avuga ko ba mutima w’urugo hirya no hino mu turere two mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi butandukanye mu turere twose tw’igihugu batangiye gukora ibishoboka byose ngo habeho umuryango utekanye.

Abanyarwandakazi muri rusange hirya no hino mu gihugu barimo Mukeshimana Fortunée wo mu karere ka Ruhango na Kantarama Alice wo mu karere ka Rwamagana barishimira aho umunyarwandakazi ava, aho ageze n’aho agana mu iterambere ry’u Rwanda birinda amakimbirane mu miryango.

Minisitiri Nyirahabimana Solina asobanura ko nubwo hamaze guterwa intambwe ikomeye hagamijwe kuzamura uburenganzira bwa muntu n’ubw’umugore muri rusange hagikenewe gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bigikomereye umuryango birimo kurwanya amakimbirane, ubukene n’umirire mibi.

Yibutsa ko amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina havamo ubutane, rimwe na rimwe bikagera kure hakavamo ubwicanyi, abana bo mu miryango nk’iyo bariga ntibabashe gutsinda, imiryango nk’iyo nta bwo yita ku bana, ngo ni ho harimo imirire mibi, ni ho usanga harimo kugwingira, abana bata ishuri, n’ibindi.

Umunyarwandakazi arishimira aho ava, aho ageze n’aho yerekeza mu iterambere ry’igihugu

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.