Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Igihembwe cya 2 kizatangira amashuri afite imfashanyigisho- Munyakazi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 27, 2018

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yabwiye itangazamakuru ko igihembwe cya kabiri kizatangira amashuri yose afite imfashanyigisho zikenewe.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Ibi Munyakazi yabivugiye mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, aho yabazwaga ikirimo gukorwa ngo imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho nshya zigezwe mu mashuri yose, dore ko abanyeshuri bazayibazwaho mu bizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2018.

Yagize ati “Turemera koko ko hari ikibazo k’imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho nshya mu mashuri, twagize ikibazo cyo gukoresha abanditsi b’abanyamahanga, batinda kubikora no kubishyira ahagaragara, bituma dufata ingamba zo kubiha abarezi batoranyijwe akaba aribo barimo kubyandika aho bateraniye mu Karere ka Musanze.”

Yavuze ko iki kibazo batewe n’abanditsi b’abanyamahanga cyatumye batekereza kwishakamo ibisubizo ari nabwo abarezi b’Abanyarwanda batangiye kwandika ibitabo, bikaba biri hafi kurangira.

Ati “Mbahaye ikizere cy’uko igihembwe cya kabiri kizatangira amashuri yose yaramaze kubona imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho nshya ndetse n’ibindi byose bijyanye nayo, kandi ibyo ni ukuri biri mu nzira zo gukemuka.”

Munyakazi yagaragaje kandi ko mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi buherutse gukorerwa mu gihugu hose icyo kibazo cyagarutsweho n’abarezi mu mashuri yose yasuwe, kandi koko ibyo bavugaga ni byo, birakwiye ko imfashanyigisho ziboneka kandi vuba.

Ati “Twihaye intego ko izi mfashanyigisho zizaboneka vuba, ni byo kandi zirakenewe, ariko hari izihari zabonetse mu bihe bishize n’ubwo atari zose.”

Munyakazi kandi yavuze ko imfashanyigisho zari zisanzwe mu mashuri na zo zigomba gukoreshwa kuko nta cyahindutse mu nteganyanyigisho nshya uretse ko uburyo bwo kubyigisha abanyeshuri ari bwo bunyuranye gusa.

Ati “Ubundi mu biyanye n’imfashanyigisho nta cyahindutse, n’izisanzwe zigomba gukoreshwa ku nteganyanyigisho nshya, ibikubiyemo ni bimwe ntaho bitaniye, ikinyuranye ni uburyo bwo kubyigisha abanyeshuri kuko integanyanyigisho nshya iha umwanya  uhagije umunyeshuri ngo  yivumburire.”

Yavuze rero ko abanyeshuri bakwiye kuba bakoresha izi mfashanyigisho zisanzwe babifashijwemo n’abarezi mu gihe izindi zitaraboneka, ariko yemeza ko igihembwe cya kabiri kizajya gutangira zagejejwe mu mashuri yose.