Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Igihembwe cya 2 kiragana ku musozo, abana bazatangira gutaha ku wa Gatanu

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-07-2019 saa 09:57:06

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko igihembwe cya kabiri cy’amashuri kirimo kugana ku musozo, ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zikazatangira ku wa Gatanu.

Itangazo ryashyizweho Umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, riramenyesha ababyeyi n’abarezi ko ingendo z’abanyeshuri zizatangirira muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2019 abanyeshuri biga mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyanza na Huye bazatangira gutaha, kuri uwo munsi kandi hazataha abanyeshuri biga mu mashuri yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba kimwe n’abiga mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Iri tangazo rigaragaza ko abazataha ku munsi wa mbere w’ibiruhuko bazasubira ku mashuri tariki ya 02 Kanama 2019.

Ku wa gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2019, abazataha ni abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, n’ibigo byo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abazataha kuri uwo munsi wa kabiri w’ibiruhuko bazasubira ku ishuri tariki ya 03 Kanama 2019. Ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019, abanyeshuri bo mu Ntara z’Uburasirazuba n’Amajyaruguru, aba na bo bakazasubira ku mashuri tariki ya 04 Kanama 2019.

Minisiteri y’Uburezi iributsa buri munyeshuri gutaha yambaye impuzankano y’ishuri anitwaje ikarita y’ishuri kugira ngo umutekano we urusheho kwitabwaho neza.

Irashishikariza abashizwe uburezi mu mirenge no mu turere, inzego zishinzwe umutekano n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi gukurikirana no gufasha mu iyubahirizwa ry’iyi gahunda.

Ikindi ngo ni uko nta shuri ryemerewe kohereza abanyeshuri mu biruhuko mbere y’itariki yagenwe ritabiherewe uruhushya rwanditswe na Minisiteri y’Uburezi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.