Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Igihembe, ifunguro ryiza ku bana bato

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 31-05-2019 saa 17:40:43

Impuguke mu bumenyi bwo guteka Bahiga Janvier atangaza ko igihembe ari ifunguro ryiza cyane ku bana bato nubwo kuri iki gihe ngo ritagikunze kuboneka.

Rishobora kongerwamo inyama cyangwa imboga bikarushaho kuzuzanya mu mirire.

Bahiga avuga ko igihembe ari ifunguro ritegurwa hifashishijwe ibishyimbo bitonoye, umuntu ariko ushaka gutegura iri funguro ngo hari ibyangombwa agomba kuba afite kugira ngo abashe kuritunganya neza.

Agira ati: “Ibyibanze twavuga ni ibishyimbo bitonoye nkuko twabivuze haruguru, umunyu, ibirungo ndetse n’amazi”.

Aha yongeraho ko igihembe kitagoye kugitegura. Akomeza avuga ko ari ngombwa kubanza kuraza ibishyimbo byumye mu mazi ijoro rimwe cyangwa se bigatogoswa.

Kubitonora ukabironga. Gufata inkono yogeje neza, ugashyiramo amazi aringaniye ugatereka ku ziko amazi akabira.

Gusukamo umuteko wateganyije ugakomeza gucanira. Gushyiramo umunyu bigiye gushya. Gukomeza gucanira ugabanya umuriro kugera bihiye. Kunyuzamo akuko cyangwa umudaho kugira ngo bihwane mbere yo guterura inkono ku ziko. Kugira ngo biryohe, ushobora kurunga. Ubusanzwe igihembe gitekwa hagati y’amasaha abiri bikurikije ubukomere bw’ibishyimbo.

Igihembe kandi ngo gishobora kuvangwa n’andi mafunguro bikarushaho kuzuzanya. Aha, Bahiga atanga urugero rwo kuvanga ibishyimbo bitonoye, umunyu, amazi, ibisusa, amashu, intoryi, ikora cyangwa igitika, dodo, imbwija, inyabutongo, imbogeri, imyungu, karoti, puwavuro.

Gutegura igihembe ukagiteka nk’uko bisanzwe. Gufata imboga waronze kandi wakase neza ukagereka ku gihembe kigiye gushya. Gushyiramo umunyu imboga zitangiye kubirirwa. Gukomeza gucanamo akariro gake gake kugeza bihiye. Kunyuzamo akuko cyangwa umudaho kugira ngo bihwane.

Ni ifunguro rigira uruhare mu migendekere myiza y’igogorwa.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.