Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Igihe kirageze ngo habeho Isi izira inzara – FAO

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 16-10-2018 saa 17:37:32
José Graziano da Silva, Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'imirire (FAO)

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’imirire (FAO), José Graziano da Silva, asanga intego ya kabiri y’ingamba z’iterambere rirambye yo guca inzara burundu ishoboka bityo ko igihe kigeze ngo hashyirwe imbaraga mu guca inzara ku Isi.

Mu ijambo yagejeje ku batuye Isi kuri uyu munsi Isi yose yizihiza umunsi w’ibiribwa, umunsi ngarukamwaka wizihizwa ku ya 16 Ukwakira, yavuze ko intego yo guca inzara burundu ishoboka, ibikorwa bikorwa iki gihe akaba ari byo musingi w’ejo hazaza.

Yagize ati, “Imyaka itatu irashize duhereye Nzeri 2015, ubwo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byemeje ingamba z’iterambere rirambye igeza muri 2030. Kurandura inzara burundu hamwe n’ibifitanye isano byose n’imirire mibi (intego ya kabiri y’ingamba z’iterambere rirambye) ni imwe mu ntego z’ingenzi zashyizweho n’abayobozi b’Isi yose, ikaba ndetse ari ingingo y’ingenzi bidakuka kugira Isi iboneye, itanga ikizere kandi itekanye.”

Akomeza avuga ko ngo nubwo bimeze bityo, igiteye inkeke, imibabaro ishingiye ku nzara mu Isi yariyongereye kuva icyo gihe.

Nk’uko ikigereranyo cya nyuma cya FAO kibivuga, muri 2017, abantu miliyoni 821 bari bugarijwe n’inzara. Ni ukuvuga 11% by’abatuye Isi cyangwa se umuntu umwe mu ikenda. Umubare munini wabo ugizwe n’abakora ubuhinzi butunga imiryango batuye mu byaro by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara hamwe no mu magepfo y’Uburasirazuba bw’Aziya.

Akomeza agira ati “Izamuka ry’umubare w’abantu bugarijwe n’inzara si cyo kibazo duhanganye na cyo cyonyine. Hariho na none kwiyongera kw’ikibazo k’indyo nkene yigaragaza mu buryo bunyuranye. Muri 2017, nibura abantu miliyari imwe n’igice bagaragaweho ingaruka z’imirire mibi; ibi bikaba bigira ingaruka ku budahangarwa bw’ubuzima bwabo. Ikindi kandi, umubare w’abantu bakuru bugarijwe n’umubyibuho ukabije warushijeho kwiyongera uva kuri 11,7% muri 2012 ugera kuri 13,3 muri 2016 (bihwanye n’abantu miliyoni 672,3).”

Uretse ibyo, ngo inzara igenda yibasira uturere dufite ibibazo byihariye harimo, intambara, amapfa, ubukene bukabije.

José Graziano da Silva, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’imirire (FAO)

Ikibazo cy’umubyibuho ukabije giteje Isi inkeke

Jose avuga ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije cyo kiboneka mu turere twose kandi kirimo kwiyongera ku Isi hose. Iki kibazo cy’umubyibuho ukabije kiyongera mu buryo bukabije muri Afurika kurusha ahandi hose ku buryo ibihugu 8 muri 20 umubyibuho ukabije wiyongera vuba cyane ku bantu bakuru biri ku mugabane w’Afurika.

Byongeye kandi, ngo muri 2017, umubyibuho ukabije ku bana wibasiye abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri miliyoni 38.

Ikegeranyo cya 46% cy’abo bana bari ku mugabane w’Aziya naho 25% bakaba muri Afurika.

Bityo, agasanga hatagize igikorwa ubu ngo bahangane n’icyo kibazo cyo kwiyongera k’umubyibuho ukabije, mu minsi mike twazasanga umubare w’abantu bibasiwe n’umubyibuho uruta uw’abafite ikibazo k’indyo nkene ku Isi.

Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kandi ngo gitera igihombo mu by’ubukungu n’imibereho myiza muri rusange.

Ati “Umubyibuho ukabije utera indwara zitandukanye zitandura harimo umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, indwara y’igisukari ndetse n’ubwoko bumwe bwa kanseri. Ikegeranyo cya nyuma kigaragaza ko buri mwaka, ikibazo cy’umubyibuho ukabije kigendaho tiriyoni ebyiri z’amadolari, bikaba bihwanye n’ibigenda ku ndwara ziterwa no kunywa itabi hamwe n’intambara.”

Uyu mwaka, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imirire ku wa 16 Ukwakira rigamije kwibutsa ibihugu byose inshingano byiyemeje zo kurandura imirire mibi aho iva ikagera. Hagamijwe kandi gukangurira Isi yose ko intego yo guca inzara burundu muri 2030 igishoboka, ni ukuvuga mu myaka 12 iri imbere. Urugero rwiza ni ibyakozwe na Brazil muri uru rwego.

Ati, “Dushingiye ku kegeranyo cya FAO ku birebana na Brazil, mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, kwibasirwa n’inzara kwavuye ku 10,6% (abantu miliyoni 19) bigera munsi ya 2,5% hagati ya 2008 na 2010. Ibi byashobotse biturutse ku bushake n’ubuyobozi bufite intego bwa Perezida wariho Lula hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya porogaramu zigamije kuzahura rubanda rugufi. Ibi byabaye inzira yo kurwanya ubukene bukabije ndetse no guhangana n’ingaruka z’amapfa yakunze kwibasira Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu.”

Ibi ngo bivuga ko za Guverinoma zifite uruhare rukomeye kugira ngo intego yo guca inzara burundu igerweho ndetse no gukora ibishoboka abaturage b’abanyantege nke bakabona ubushobozi bwo kugura ibiribwa bakeneye, harimo no kubaha uburyo bwo kongera umusaruro w’ibiribwa no mu bihe by’amakimbirane.

Insanganayamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ibikorwa byacu ni ryo shingiro ry’ejo hazaza. Birashoboka kugira Isi izira inzara mu mwaka wa 2030.”

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.