Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Igihe k’imurikagurisha rya 2018 cyongereweho icyumweru

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 25, 2018

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rutangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga ry’umwaka wa 2018 rifite ibintu byihariye birimo kuba iminsi y’imurikagurisha yaravuye ku byumweru bibiri igirwa ibyumweru bitatu mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abamurika n’abaguzi.

Imurikagurisha mpuzamahanga 2018 rizamara ibyumweru bitatu

Mu kiganiro umukozi ushinzwe itangazamakuru mu rugaga PSF, Kabera Eric yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rizatangira tariki ya 26 Nyakanga rigasozwa tariki ya 15 Kanama 2018, ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, rikazitabirwa n’abamurika bikorera bo mu Rwanda, abo mu bihugu byo mu karere u Rwanda rurimo (EAC) n’abandi bo hanze.

Kabera yasobanuye ko kongera iminsi yo kumurika ibicuruzwa na serivisi byaturutse ku busabe bw’abamurika n’abaguzi ubwabo.

Ati “Hari abagurisha bazana kontineri y’ibicuruzwa bazivanye hanze, baraza bakagurisha bigashira bakajya kuzana ibindi hanze. Ni bo basabaga cyane, bavuga ngo ‘mutwongerere iminsi’, n’abagura kandi. Ubona ko abantu bagura ku minsi ya nyuma cyane; nabo bagasaba ko twabongereraho iminsi. Byabaye ngombwa ko iminsi bayongera ikaba ibyumweru bitatu”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abiyandikisha kuzamurika ibikorwa byabo na serivisi bamaze kugura ibibanza ku kigero cya 65%.

Zimwe mu nzego zizitabira imurikagurisha mpuzamahanga nk’uko urugaga PSF rubivuga, zirimo inganda zo mu bwoko bwose zirimo n’izongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibigo by’imari n’amabanki, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, ibigo by’ubukerarugendo, inganda z’imyenda, iz’ubwubatsi n’ibigo by’itumanaho, n’ibindi bigo bikora imirimo itandukanye.

Imibare iva mu rugaga rw’abikorera igaragaza ko mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’umwaka ushize (International Expo 2017) ryahaye akazi urubyiruko n’abandi batandukanye bari hagati ya 2000 na 2400, PSF ikavuga ko muri uyu mwaka nawo abazabona akazi bazaba bari muri iyo ngano.

Undi mwihariko mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, ni uko mu minsi isoza icyumweru (weekend), ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu amasaha yo gufunga ku mugoroba azaba ari saa sita z’ijoro naho ku Cyumweru no mu yindi minsi y’akazi imurikagurisha rigafunga saa yine z’ijoro ku mpamvu zo kurengera akazi ka buri munsi.