Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Igihe cy’ubutwari n’icyo kuba Intwari nticyarangiye-Uwacu

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 26-01-2018 saa 07:19:07
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe Dr. Habumuremyi Damien (Foto James)

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, amenyesha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rw’iki gihe ko igihe cy’ubutwari n’igihe cyo kuba Intwari kitari cyarangira.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe Dr. Habumuremyi Damien (Foto James)

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru mu rwego rwo gutegura gahunda yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari uzaba tariki ya 01 Gashyantare 2018.

Nk’uko yagiye abisobanura ashingiye ku nsanganyamatsiko ku nshuro ya 24 uyu mwaka igira iti: “Twimakaze ubutwari, Twubaka u Rwanda twifuza”, Minisitiri Uwacu asobanura ko kwizihiza umunsi w’Intwari muri rusange, ari ikemezo igihugu cyafashe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubona umwanya wo kuzirikana Abanyarwanda b’Intwari babayeho mu bihe bitandukanye, bitanze mu bihe bikomeye, bagatanga byinshi birimo no kwigomwa ubuzima bwabo ngo u Rwanda rube uko rumeze uyu munsi.

Avuga ko uretse kuba umwanya wo kuzirikana no gushimira izo ntwari, ari n’umwanya wo kwigira ku byiza n’ibigwi bikomeye by’izo ntwari  cyane cyane abakiri bato. Agira ati: “Ubutwari ni umuco twumva tugomba kugumana nk’Abanyarwanda ntihazagire igihe igihugu gishakisha Intwari ngo kizibure kandi iteka ubutwari bugaragara mu buzima bw’abantu bitewe n’uko bahisemo gukora ibirenze batarebye inyungu zabo gusa bakareba iziri rusange”.

Uwacu akomeza avuga ko n’uyu munsi igihugu kigikeneye Intwari, agaragaza ko izizabaho uyu munsi no mu myaka iri imbere ari izizashobora gufasha igihugu guhangana n’ibibazo gifite no kubibonera ibisubizo mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Uwacu atangaza ko ku nshuro ya 24 yo kwizihiza uwo munsi u Rwanda rwifuzwa ari urubereye Abanyarwanda bose, ruha agaciro abari mu gihugu n’abari hanze kandi rukaba u Rwanda buri munyarwanda wese yifuza gutanga umusanzu we mu kurwubaka kandi u Rwanda rwigize bitewe n’umurimo ukorwa nabo.

Avuga ko kwizihiza uwo munsi mu Rwanda bikomeza gutuma Abanyarwanda bakomeza kugira u Rwanda rutekanye kandi rutuje ku muntu wese urugendamo, rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko hifuzwa u Rwanda rurimo Abanyarwanda bashyize hamwe, bafatanyije, batarangwa n’amacakubiri ahubwo ubumwe bwabo bubaha imbaraga zituma bagira igihugu kiza.

Akavuga ko mu kwizihiza uwo munsi ari ukuzirikana ko umurimo ukozwe neza, ukorewe igihe, ari wo Abanyarwanda bagomba gukora kandi ari nabyo bitanga umusaruro.

Anagaruka ku bupfura bugomba kuranga Abanyarwanda bakiyoroshya bakamenya gutandukanya ibibagenewe n’ibitabagenewe kandi bakabanira neza abandi. Minisitiri Uwacu avuga ko kugira ngo izo ndangagaciro zibashe kugerwaho ari ngombwa kubitoza urubyiruko kugira ngo mu gihe kiri imbere hazabeho Intwari ziharanira kugera ku bisubizo birambye byo guca ibibazo bikibangamiye igihugu.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidali by’Ishimwe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, ashima politiki igihugu cyashyizeho yerekeranye no gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ikirenga bifitiye igihugu akamaro kuko ari iby’igiciro.

Minisiteri y’Umuco na Siporo, CHENO n’Ingabo z’Igihugu bashyize imbere icyatuma Abanyarwanda barangwa n’ibikorwa byo gushimirwa bigirira igihugu akamaro (Foto James R.)

Yongera gushima igikorwa cyakozwe na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Ugushyingo 2017 kijyanye no gutanga Impeta y’ubucuti y’igihango nka kimwe mu by’ingenzi byagezweho kandi kigaragaza ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, akaba ari umuco wo gusigasirwa.

Avuga ko hashyizweho iteka rya Perezida ryemeza Impeta zizajya zitangwa ku byiciro bitandukanye harimo impeta y’Icyubahiro, impeta y’Agaciro, iy’Umurimo (Indashyikirwa), iy’umuco (Indangamirwa) n’iy’ubwitange zizaba ziyongera ku zisanzweho nk’iyo kubohora igihugu (Uruti), n’indi yo kurwanya Jenoside (Umurinzi).

Dr. Habumuremyi yanavuze ko mu kwizihiza icyumweru cy’ubutwari cyatangiye kuva tariki ya 24 Mutarama kikazasozwa ku wa 1 Gashyantare 2018, hateganyijwe ibikorwa byinshi birimo ibiganiro kuri radiyo zose, mu mashuri, hakaba ubutumwa buzatangwa ku muganda rusange ndetse n’igitaramo, byose bikazaba bigamije gushishikariza abantu kurangwa n’umuco w’ubutwari no gusingiza Intwari z’Igihugu.

Dr Habumuremyi atangaza ko hateganyijwemo n’amarushanwa ku mikono itandukanye ikazatangirwamo n’ibihembo, hakaba no kuzaremera abatishoboye.

By’umwihariko mu kwizihiza uwo munsi w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 24 nk’uko Dr Habumuremyi Damien yabisobanuye, uzizihirizwa ku rwego rw’Inzego z’ibanze mu midugudu, mu tugari no ku rwego rw’imirenge, izo nzego zose zikazabigiramo uruhare mu kuwegereza abaturage.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.