Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Igihe cyose dushyize hamwe nta kitashobokera Afurika – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 17-11-2018 saa 14:57:43
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, ubwo yatangizaga inama idasanzwe ya 11 y’uyu muryango, yabwiye abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, ko igihe cyose habaye gushyira hamwe nta kitashobokera Afurika.

Perezida Paul Kagame yabivugiye Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro gikuru cya AU, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo 2018 ubwo yayoboraga iyo nama. Iyi nama ikaba yibanda ku mavugura y’inzego z’Umuryango AU.

Kagame yabwiye Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika ko igihe cyose hari ubumwe nta kidashoboka. Ibi yabikomoje ku gikorwa bakoze cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Yagize ati “Ba Nyakubahwa, ndashaka kubashimira. Ni ku bw’ubufasha bwanyu byagejeje umukandida w’Afurika ku mwanya wo kuyobora Francophonie, Louise Mushikiwabo byamugejeje ku nsinzi. Ibi byerekana kandi na none ko igihe cyose dushyize hamwe nta kitashobokera Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mpamvu z’iyi nama idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ko ari ukuganira ku mavugurura akomeje y’uyu muryango. Akaba avuga ko ari igikorwa ku mugabane w’Afurika ndetse no hirya no hino ku isi gitegerejwe cyane kubera uko kihutirwa n’uko ari umushinga ukenewe. Ati “Intego iroroshye: kugira Afurika itajegajega, no kugenera abaturage bacu ahazaza habakwiye.”

Mu bindi kandi, Perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, mu ijwi ryawo, yihanganishije za Guverinoma n’abaturage ba Malawi na Tanzania k’ubw’ingabo zabo muri iki cyumwe zaguye mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro. Izi ngabo ziciwe mu burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari umunani, umwe wa Tanzania na barindwi ba Malawi.

Kagame kandi yifurije Perezida wa Gabon, Ali Bongo urwaye gukira vuba agakomeza imirimo yo guteza imbere igihugu ke. Perezida Ali Bongo amaze igihe arwariye i Riyadh, mu murwa mukuru wa Saudi Arabia.

Umukuru w’Igihugu akaba yaranashimye ko Igihugu cya Eritrea cyakuriweho ibihano n’Umuryango w’Abibibumbye cyari kimazemo iminsi, ati “Iki gikorwa kizageza kuri gahunda yo gusubiza ibintu mu buryo mu gace k’Ihembe ry’Afurika”.

Kagame yashimiye Umuyobozi wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat n’itsinda rimufasha (Kagame) muri aya mavugurura, kubera ibimaze kugerwaho. Ashimira kandi ibihugu bigize uyu muryango, avuga ko byose ibyagezweho bitari kugerwaho hatabaye imikoranire y’Inama nshingwabikorwa na Komisiyo ya AU.

Perezida Paul Kagame ni we ibihugu by’Afurika byahaye inshingano zo kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, hakaboneka ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo muri uyu muryango. Akaba yarashyizeho itsinda ry’abahanga bamufasha muri iki gikorwa.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.