Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Igiciro cy’ubutaka cyarazamutse ahenshi mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-10-2021 saa 11:28:04

Ubushakashatsi buheruka gukorwa vuba bagargaaje ko igiciro cy’ubutaka cyazamutse mu buryo budasazwe mu myaka irenga ibiri ishize, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’imijyi ya kabiri yunganira Kigali.

Umwe mu bari bagize itsinda ry’abakoze ubwo bushakashatsi ku gaciro k’ubutaka mu Gihugu hose, Alexis Gatoni Sebarenzi, yabwiye itangazamakuru ko igiciro cy’ubutaka basanze cyariyongereyeho 19% mu Mujyi wa Kigali.

Ubu Bushakashatsi bwakozwe ku busabe bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA) bwagaragaje ko mu mijyi yunganira uwa Kigali ndetse no mu masanteri atandukanye igiciro cy’ubutaka cyiyongereye vuba cyane ugereranyije n’uko byifashe mu Mujyi wa Kigali.

Hashingiwe ku biciro fatizo byatangajwe mu Gushyingo 2018, metero kare imwe yabarirwaga igiciro ntarengwa kingana n’amafaranga y’u Rwanda 169,676 ku giciro cyo hejuru cy’ibibanza muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Umurenge wa Gisozi wazaga ku mwanya wa kabiri aho ikibanza gihenze kurusha ibindi cyaguraga amafaranga 152,550 kuri metero kare, hanyuma hakaza Nyarugenge aho ikibanza cyari ku mafaranga 151,697 na Rusororo ku 151,169 Frw.

Ibiciro fatizo bishya bizatangazwa mu Igazeti ya Leta mu minsi iri imbere bigaragaza ko agaciro k’ubutaka muri ibyo bice kiyongereyeho 19%.

Itegeko rigenga ibijyanye no kwimura abantu riteganya ko ibiciro by’ubutakaa bikwiye gusubirwamo buri mwaka ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 ibikorwa byo guha agaciro ubwo butaka byasubitswe mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe na none impinduka zabaye mu kugena agaciro zari zatumye ibiciro bitavugururwa no mu mwaka wa 2019.

Igenagaciro ririmo gukoreshwa ubu ryo ririfashisha ikoranabuhanga rigezweho rigizwe n’imashini zibukoraho inyigo ndetse n’iriri mu isanzure ritanga amakuru afatika ku miterere y’ubutaka.

Mu gihe ibiciro by’ubutaka byari bisanzwe biri hejuru muri Kigali, impinduka zabaye ku butaka bw’imijyi yunganira Kigali zaje zitunguranye.

Sebarenzi yabwiye Ikinyamakuru The New Times ati: “Izamuka ry’ibiciro riraterwa n’iterambere ry’imijyi… imijyi yunganira uwa Kigali yatangiye kwakira abashoramari n’imishinga minini y’ibikorwa remezo, bikaba bifatanyije mu kongera igiciro cy’ubutaka.”

Imijyi yunganira uwa Kigali irimo uwa Rubavu, uwa Rusizi, uwa Huye, Karongi n’uwa Musanze.

Igiciro cy’ubutaka kigezweho giteganya ko metero kare y’ikibanza cyo mu gice cy’Umujyi wa Rusizi mu Kagari ka Rwenje, cyageze ku mafaranga 196

Ni mu gihe metero kare yo mu Murenge wa Nyamyumba mu Mujyi wa Rubavu kuri ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda 16,334.

Mu bice byerekeza mu cyaro mu Mujyi wa Musanze kuri ubu metero kare ifite agaciro ka 15,382 Frw.

Mu bice by’icyaro byo mu Karere ka Ngoma, metero kare iragura amafaranga 1,554 mu gihe mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Kayonza igura amafaranga 56.

Abashakashatsi bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ubutaka rifite inyungu n’ingaruka, by’umwihariko rikaba rishobora kugira ingaruka ku iyubakwa ry’inzu zihendutse nk’uko biri muri gahunda ya Leta.

Hari n’impungenge ko nubwo ibiciro bikomeza kuzamuka bikongerera amahirwe y’iterambere ba nyiri ibibanza, bizanadindiza iterambere ry’abatarabasha kugera ku rwego rwo kwigondera ibyo isoko ribaregeka.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.