Igaburo ririmo soya riba ryuzuye

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 02-07-2019 saa 11:39:08
Izo ni tofu zikorwa muri soya

Impuguke mu birebana n’imirire Mukakayumba Anastasie asanga kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza akwiye kurya neza kandi mu mirire ntiyirengagizemo soya.

Ibi bishimangirwa kandi na Yambabariye Claudine w’i Karongi wahuguriwe kumenya gutegura indyo yuzuye, watangarije Imvaho Nshya ko mu biribwa bifite akamaro kanini harimo soya ndetse agashimangira ko itari ikwiye kubura mu mafunguro.

Yagize ati : “Soya ni ikiribwa kiza ku buryo hari abamaze kureka inyama bakaba arizo birira. Kuko igaragaramo imyungu myinshi, ubusanzwe imyunyungugu igera kuri cumi n’ikenda.

Imyunyungugu iboneka muri soya ni inshuro 7 ku myunyungugu iboneka mu mata. Ikaba iruta inshuro 5 ku nyama, ikarusha imyunyungugu inshuro 5 iziboneka mu magi kandi ikaba irusha inshuro 2 ibindi binyabisogwe nk’ibishyimbo”.

Yongeyeho kandi ko sosoma ari kimwe mu byo bavanga n’ibinyampeke by’amasaka n’ibigori mu gukora ifu nziza ya SOSOMA( Sorgho,Soja, Maïs), igirira kamaro abantu bose abato n’abakuru.

Nyinawumuntu umuhinzi wa soya w’i Bugesera, yatangarije Imvaho Nshya ko soya ari igihingwa gitanganje cyane ku buryo ntacyo yayigererenya nayo.

Yagize ati : “Soya ni igihingwa gikomeye cyane. Kuva kera umwana wanyweye ikinyiga cya soya ntiyarwaraga bwaki, aba ameze nk’uwanyoye inshyushyu. Ikindi kandi uwariye soya ikaranze cyangwa itetse mu mboga, ahorana ingufu.”

Hari abashobora kuyitekana n’ibishyimbo cyangwa bakayiteka yonyine, ariko cyane ibyo bakunda kandi bikagira umumaro kurushaho ni ukuyikaranga noneho bakayisekura bakayikoramo ikinyiga, noneho ngo bakayirisha umutsima cyangwa ubugari. Hari n’igihe iyo fu ishyirwa mu bindi biryo nk’imboga, igitoki n’ibindi.

Ku bana bafite ikibazo k’imirire, iyo bahawe amata ya soya, ibintu birahinduka bakagira uruhu rwiza, ibiro bikiyongera neza. Kandi bene ayo mata ashobora gusimbura amata ayo ari yo yose. Abarwayi b’igituntu, kanseri, impyiko bagirwa inama yo kurya indyo irimo soya.

Soya kandi ishobora kuvamo amavuta, akaba akundwa cyane kubera uburyohe, no kubera ko nta ngaruka igira mu buzima nk’amavuta yandi akomoka ku matungo.

Soya iboneka mu masoko yose hirya no hino mu gihugu, abantu bakaba basabwa kumenya agaciro kayo.

Ibyo n’Abanyarwanda bo hambere barabivuze ngo : “Amagara aramirwa ntamerwa.” Bakaba baragaragazaga ko umuntu wariye neza, agira ubuzima bwiza.

Hari abavuga ko abarya neza ari abakungu, abandi bati kurya neza ni ukurya buri gihe ibirimo inyama.

Nyamara abantu batandukanye bafite ubumenyi mu by’imirire batangarije Imvaho Nshya ko kurya neza ari ukurya ibiribwa bishobora kubonekamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.

Izo ni tofu zikorwa muri soya

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.