Gufatwa kwa Kabuga uyu munsi ni urwibutso yuko abagize uruhare muri Jenoside bashobora kubiryozwa, na nyuma y’imyaka makumyabiri n’itandatu.

Tugomba kubanza gutekereza ku bazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Kubunganira mu izina ryabo ni icyubahiro cy’umwuga ku biro byanjye byose.

Mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko dushobora gutsinda mu gihe dufite ubufatanye mpuzamahanga. Iki gikorwa kigaragaza ubwitange budasubirwaho bw’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, kashyizeho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibyo mu Rwanda ndetse n’icyahoze kitwa Yugosilaviya.

Ndashaka gushimira cyane u Bufaransa n’inzego zabwo zishinzwe kubahiriza amategeko, cyane cyane ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wo mu rukiko rukuru rw’i Paris. Iri fatwa ntiryari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye nubuhanga bwabo budasanzwe.

Ni ngombwa kandi gushimira abandi bafatanyabikorwa benshi batanze umusanzu wabo w’ingirakamaro, harimo inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Otirishiya, Luxembourg, u Busuwisi, Amerika, Polisi y’i Burayi (EUROPOL) na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL). Iri fatwa ryerekana ibisubizo byiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye mu kubahiriza amategeko no mu bucamanza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka abagize ibiro byanjye basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama mu Rwanda mu rwego rwo guha icyubahiro abahohotewe no gushimangira ibyo twiyemeje mu butabera. Ifatwa ry’uyu munsi ryerekana imbaraga z’ubushake bwacu.

Kabuga yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu mwaka wa 1997 ku byaha birindwi bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma yo gukurikiza amategeko y’Ubufaransa arebana n’ifatwa bene iri, biteganyijwe ko Kabuga yimurirwa mu maboko y’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, aho azaburanishwa.

Igipolisi cy’u Bufaransa cyafashe Kabuga mu gikorwa kitoroshye, cyaranzwe no gusaka icyarimwe ahantu henshi.