Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

IFAD izashora miliyoni 54 z’amadolari mu kugabanya umusaruro wangirika

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 9, 2018

Perezida w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi IFAD, Girbert F. Houngbo, yatangaje ko bafite umushinga mu Rwanda uzakoresha miliyoni ziri hagati ya 53 na 54 z’Amadolari y’Amerika mu kugabanya umusaruro wangirika nyuma yo kwera nibura ku kigero cya 20%, kuva mu 2019-2021 hanatezwa imbere kongerera agaciro umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (ibumoso) na Perezida w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (IFAD), Girbert F. Houngbo nyuma y’ibiganiro bagiranye (Foto James R)

Yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edourd, ejo hashize, tariki ya 8 Nzeri 2018.

Houngbo ati “Intego y’umushinga ni ukugabanya umusaruro wangirika nyuma yo kwera, ku kigero nibura cya 20%; kandi duteza imbere uburyo busanzwe bwo kumisha imyaka neza ariko bigakorwa neza kurushaho bijya mu bundi buryo; urugero nko ku bigori n’uburyo bwo kubonera umusaruro amasoko bukiyongera.

Kuva mu 2016-2018, twari dufite umushinga watwaye agera muri miliyoni 45 z’amadolari y’Amerika, mu 2019-2021 uzageza muri miliyoni 53 na 54 z’Amadolari y’Amerika. Kongera gutyo amafaranga y’umushinga, ni uburyo twabonye umushinga witwaye neza hano kuko twe aho twerekeza imari ni aho iba igaragaza umusaruro. Ni yo mpamvu navuga nti u Rwanda ni kimwe mu bihugu biza imbere atari muri Afurika gusa ahubwo ku Isi hose kuko ruza mu bihugu 80 byiza ku mishinga yacu kugeza ubu.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, yavuze ko kuva mu 1981 u Rwanda rumaze gukorana na IFAD imishinga ifite agaciro ka miliyoni 250 z’Amadolari y’Amerika irimo n’umushinga uheruka wo gutunganya amabanga y’imisozi no guteza imbere abaturage mu karere ka Kirehe KWAMP, n’uwo kuhira imyaka. Ubu hagezweho umushinga wo kugabanya ibyangirika bimaze gusarurwa mu turere 12 n’uwo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata mu turere 12 dufite umukamo mwinshi  kurusha utundi tukaba na hafi y’inganda ziyatunganya.