Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

IEE yatangije umushinga wo gukundisha uburezi abakobwa 150

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-06-2019 saa 18:17:59
Murenzi Emmanuel umuyobozi wa IEE mu Rwanda avuga ko hatangijwe umushinga w'igerageza mu gukundisha abakobwa 150 umwuga w'uburezi (James R.)

Ubuyobozi bw’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta IEE (Inspire Educate and Empower Rwanda) ufasha mu bijyanye no guhugura abarimu bigakorwa ku bufatanye n’Ikigo k’igihugu cy’Uburezi ‘REB’, MasterCard Foundation, UNICEF na Soma Umenye n’abandi buvuga ko bwatangije umushinga wo gukundisha uburezi abakobwa 150.

Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, asobanura ko hatangijwe umushinga witwa ‘Teaching Assistantship Project’ utangirana n’abakobwa 150 bityo IEE ikaba irimo gukorana na REB ndetse na ‘MasterCard Foundation’. Avuga ko ari umushinga uri mu igerageza hagamijwe kureba niba ushobora gutanga umusaruro bakeneye.

Yagize ati “Uyu mushinga ugamije gufata abana b’abakobwa bize siyansi ndetse n’imibare mu mwaka wa 6 mu mashuri yisumbuye, abo bana muzi ko bamara hafi umwaka bitegura kujya kwiga muri za kaminuza. Abo bana rero twifuje ko twabashyira muri uyu mushinga wo kwigisha aho bakora nk’abarimu bungirije ariko intego nyamukuru ari uko abana biga mu mashuri yisumbuye abahungu n’abakobwa bakundishwa kwiga amasomo y’imibare na siyansi.”

Murenzi avuga ko mu gutoranya abana hitawe ku bana bize siyansi kandi bakaziga neza. Asobanura ko uko babonye abana ari ku bufatanye na FAWE aho babona buruse za Master Card Foundation, abo akaba ari bo ku ikubitiro bahereyeho. Avuga kandi ko ari abana barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize bakaba babahugura ku bijyanye n’uko umwarimu yigisha.

Akomeza agira ati “Uyu mushinga uziye igihe kuko mwumvise ko Leta yemeje ko abana bose baziga uburezi bazahabwa 50% ku nguzanyo ya buruse. Aya ni amahirwe kuri twebwe kuko aba bana 150 dutangiranye nabo bize imibare na siyansi, nitugiramo abazajya kwiga uburezi muri kaminuza bivuze ko tuzagira abarimu b’abahanga na byo byongere rya reme ry’uburezi twirirwa tuvuga ko ari ikibazo”.

Murenzi Emmanuel umuyobozi wa IEE mu Rwanda avuga ko hatangijwe umushinga w’igerageza mu gukundisha abakobwa 150 umwuga w’uburezi (James R.)

Ineza Blandine w’imyaka 19 wize siyansi akaba ari umwe mu barimo gufashwa kwigisha, avuga ko ubwarimu ari umwuga mwiza. Avuga kandi ko yaje gusobanukirwa ko kuba umwarimu atari ukujya mu ishuri gusa ngo utange isomo ahubwo ko umwarimu ari ahantu hose.

Ati “Uyu mushinga wo kudufata tukajya kwigisha mu rwego rwo kudukundisha kuba abarimu kuko abanyeshuri ntibarimo kunyigiraho gusa ahubwo nange ubwange ndimo kwiga kandi ibyo mfite nishimiye kubibaha.”

Ishimwe Ange avuga ko arimo gufashwa kwigisha ku ishuri rya St Famille mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ko uko abona ubwarimu hari byinshi bimaze guhinduka agereranyije na mbere ataratangira kumenyera kwigisha.

Ati “Mbere nabonaga abarimu ari abantu navuga ko baciriritse cyane, si ukuvuga mu buryo bw’ubumenyi ahubwo abenshi babibona mu buryo bw’amafaranga, nyuma yo kugera mu ishuri n’amahugurwa twagiye tugira maze kubona ko ari ibintu bitandukanye cyane.”

Mayanja Swaleh, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri ya Murambi mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo, avuga ko hari abana barimo kumenyereza kwigisha no kubakundisha umwuga w’ubwarimu, akavuga ko kuri we ari ibintu byiza.

Ati “Aba bana uburyo mbona bakora ni byiza kuko bafashwa n’abandi barimu. Bafasha abarimu, n’abarimu na bo bakabafasha, bakabamenyereza umwuga w’ubwarimu ariko ikigamijwe ni ukubashishikariza gukunda akazi k’ubwarimu.”

Akomeza avuga ko abana b’abakobwa batinya kwiga siyansi ariko iyo babonye bagenzi babo b’abakobwa kandi bose bari mu kigero kimwe, abana bandi barabishima noneho na bo bakagenda bimenyereza kwiga siyansi n’imibare kandi bakabikunda.

Ati “Kumenyereza abana hagamijwe kubakundisha umwuga w’ubwarimu byabaye igisubizo cyane cyane ku bigo by’amashuri, nubwo bari mu ntangiriro ariko baradukorera neza kuko usanga twari dufite abarimu bake ariko kubera uyu mushinga wo gukundisha abana umwuga w’ubwarimu, ni igisubizo ku bigo by’amashuri kubera ko tugira abana benshi, ariko kuko IEE ku bufatanye na REB baduhaye abana babiri, birimo biradufasha.”

Kayirangwa Marie Assoumpta ufasha abana kwiga mu karere ka Gasabo avuga ko muri aka karere afitemo abana b’abakobwa 11 akurikirana. Avuga kandi ko umushinga wa IEE wifuje ko wakundisha abakobwa umwuga w’uburezi. Ati “Uyu mwuga ntibawukunda bari hanze ni yo mpamvu twabahuguye barangiza bakajya no mu mashuri kwimenyereza.”

Avuga kandi ko ku mashuri aho bakorera, buri mwana aba afite umwarimu umuba iruhande kandi wigisha rimwe mu masomo uwo mwana atsinda akurikije amasomo yakoze isomo rimwe cyangwa abiri noneho uwo mwarimu yaba yigisha, uwo mwana akaba akurikiye yaba anategura bakaba bari kumwe akamwigiraho.

Murenzi umuyobozi wa IEE mu Rwanda, avuga ko aho abana barimo kumenyerezwa umwuga w’uburezi hari uburyo bafashwamo kugira ngo bakurikirane neza uko abarimu bigisha siyansi n’imibare babigenza. Avuga ko abo bakobwa 150 boroherezwa mu rugendo ndetse bagahabwa n’ibikoresho bifashisha muri laboratwari kugira ngo bigishe neza siyansi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

2 Comments on “IEE yatangije umushinga wo gukundisha uburezi abakobwa 150”

  1. Flowers to IEE Rwanda, ubundi mu burezi hajyaga hoherezwa abana bajyize amanota make abandi bakiga civil engineering cg Medicine none IEE ibakundishije ibakundishije kwiga mu burezi kandi bakigisha Math and sciences bakabaha n’ibikoresho byo muri laboratory. N’ibigo bitagiraga ibyo bikoresho bizabyungukiramo. Congratulations to IEE and keep it up.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.