Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Idd-el-Fitri: Abayisilamu basabwe kugira uruhare mu matora y’abadepite

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 16, 2018

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yatangarije imbaga y’Abayisilamu mu Rwanda kwibuka kugira uruhare mu matora y’abadepite bahagarariye Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, bakibuka ko gutora umuyobozi mwiza ari ukwimakaza gahunda y’iterambere kandi bigira akamaro ku banyarwanda bose n’Abayisilamu barimo.

Uwa kabiri uturutse ibumoso ni Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, mu muhango wo gusoza ukwezi kw’igisibo kwa Ramadhani, aho yavuze ko muri rusange cyagenze neza

Yabitangarije i Nyamirambo kuri Sitade ya Kigali ejo hashize, tariki ya 15 Kamena 2018 ubwo Abayisilamu basozaga igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhani (Idd-el-Fitri) bamazemo ukwezi kose, biyiriza ubusa, bakora ibikorwa byiza kandi babana neza na bagenzi babo batari Abayisilamu nk’uko ari inkingi ikomeye ku mahame ya Isilamu.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagize ati “Ubutumwa twatanze mu nyigisho, ni uko dufite igikorwa cy’amatora mu kwezi kwa Nzeri, cyo kwitorera intumwa zizaduhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Idini ya Isilamu ku munsi nk’uyu haba hari imbaga nyinshi y’abantu, ni n’uburyo bwiza Intumwa y’Imana Mohamed yajyaga ikoresha kugira ngo igezeho Abayisilamu za gahunda ndetse n’amatangazo afite uburemere nk’aya.

Ni yo mpamvu natwe twakoresheje uyu mwanya kugira ngo twibutse Abayisilamu, atari ukubibutsa gusa ahubwo tunabasaba ko bagomba kubigiramo uruhare”.

Yakomeje agira ati “Iyo abayobozi beza bashoboye kuboneka byanze bikunze na ya gahunda y’iterambere itugiraho amahirwe ndetse itugarukira nk’Abanyarwanda muri rusange tuyigeraho; ni nayo mpamvu tuba tugira ngo Abayisilamu ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange kuba bagira umwanya wo kugira ngo baboneke mu matora, ndetse banayitabire, banagire n’umwanya wo gutora ababahagarariye beza, bashobora koko kuba babafasha kugira ngo bakemure ibibazo na gahunda zabo zishobore kuba zatera imbere mu muryango nyarwanda”.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim imbere ayoboye isengesho mu muhango wo gusoza igisibo cya Ramadhan, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (Foto Samuel M)

Nshimiyimana Yahya, umwe mu Bayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan yabwiye Imvaho Nshya ati “Amatora y’abadepite ni amatora y’ibanze kuri twe Abanyarwanda, kuko ni bo bavugizi bacu ku bibazo byacu. Uruhare nayagiramo ni ugushishikariza inshuti zange zikazitabira amatora, na ba bandi b’abanyeshuri bakiga nkabakundisha igikorwa nk’icyo cyo kwiga niba twe tudashoboye kujya mu nteko bakazatubera muri iyo myanya”.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim yatangaje ko muri rusange igisibo cyagenze neza, bikaba biri kuzamura imyumvire mu Bayisilamu umwaka ku wundi.

Ati “Mu by’ukuri igisibo cyagenze neza muri rusange, Abayisilamu basibye kuva ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa nyuma batuje.

Ndibwira ko hari intambwe tumaze kugeraho mu rwego rw’imyumvire, kuko ubushize hari utubazo twagiye tugaragara ariko mu by’ukuri Abayisilamu muri iki gisibo bitwaye neza kandi bigenda neza, na gahunda zose n’ibikenewe byose muri iki gisibo twabimenyeye ku gihe ndetse bikorerwa ku gihe, nibwira ko ari yo mpamvu habayeho umudendezo”.