Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Icyo wakwigira kuri Kabandana watejwe imbere n’ubuhinzi bw’urutoki

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 19-11-2018 saa 06:37:42
Kabandana Dominique uvuga ko amaze kugera kuri byinshi kubera ubuhinzi bw'urutoki (Ifoto Nshimiyimana E)

Kabandana Dominique ni umuhinzi w’ikitegererezo w’urutoki ruvuguruye, utuye mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Gisagara.

Avuga ko gukurikiza amabwiriza y’ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye byamufashije kwiteza imbere ndetse agasaba abahinzi kuva mu bihinzi bwa gakondo.

Uyu mugabo ukorera ubuhinzi bw’urutoki kuri hegitari 5, aragira ati, ʺUbu buhinzi ni bwo buntunze mu buzima bwa buri munsi, nkuramo amafaranga ngahinga indi myaka ku ruhande, ngatanga mituweli, nkishyura amafaranga y’ishuri y’abana byose mbikuye mu rutoki.ʺ

Kabandana avuga ko iyo ibihe byabaye byiza ngo adashobora kubura ibihumbi 500 ku kwezi. Ati: ʺUyu munsi mfite inka nziza zigera ku munani, isheshatu zikamwa ndetse n’ibimasa byiza bibiri. Mfite abakozi 12 batava mu rugo kandi ibyo byose bikomoka mu rutoki, mfite moto imfasha kujyana amata ku ikusanyirizo, kandi ndateganya kuzagura imodoka nzajya nifashisha mu bikorwa byange.ʺ

Kabandana yabwiye Imvaho Nshya ko ubuhinzi yabutangiye mu mwaka wa 2001, avuye mu gisirikare. Ati, “amafaranga y’imperekeza bampaye ni yo nashyizemo mpingisha, ntangira ubuhinzi bw’insina nkanjya nzifumbira nk’uko amabwiriza ateye ndetse ubuyobozi burebye uko mbikora buranshyigikira.ʺ

Kabandana avuga ko kubahiriza amabwiriza byatumye ahabwa ingendoshuri yungukiyemo byinshi mu guhinga kinyamwuga.

Yagize ati: ʺTwagize igihe cyo guhabwa ingendoshuri, ndaza mbishyira mu bikorwa, ntangira gutera insina z’inyamunyo na zo zirankundira ziba nziza haza kuza undi mushinga wa Leta waduhaye urutoki ruvuguruye ari na rwo turimo guhinga, kandi kuko nabikoraga neza, abantu benshi bakajya baza kureba bikabashimisha.ʺ

Avuga ko insina yahawe yatangiye kujya aziha n’abaturanyi be bakamuha amafaranga bityo akabona amafaranga mu buryo bwo kugurisha umusaruro n’icyororo k’insina zivuguruye.

Ati, ʺNakomeje gukunda ubu buhinzi kuko nabonye ari uburyo bwiza bwo kwiteza imbere kandi bushimishije ndetse n’abo twavanye mu gisirikare baransura bakananshimira ndetse bakangisha inama z’uko bakora.ʺ

Kabandana Dominique uvuga ko amaze kugera kuri byinshi kubera ubuhinzi bw’urutoki (Ifoto Nshimiyimana E)

Abagihinga mu buryo bwa gakondo arabagira inama

Uyu mugabo ahamya ko abakora ubuhinzi bwa gakondo bahomba kuko usanga “nta gitoki k’ibiro 50 bagira, ariko ngewe neza igitoki k’ibiro 50 kuzamura hari n’ikigeza mu 100.”

Yunzemo ati, “Inama nabagira ni uko babirandura bagatera insina nziza, bagahera kuri nkeya bakagenda bungura ubuso nk’uko nange nagiye mbikora.ʺ

Avuga ko ubuyobozi bubakurikirana bukabafasha ndetse ngo we iyo agize ikibazo yitabaza abashinzwe ubuhinzi ku murenge ariko n’abafashamyumvire bagenda bamufasha.

Ashimira ubuyobozi kuko ngo bukomeza kugenda bumurangira ubwoko bw’insina bugezweho ndetse ngo bamurangira n’aho akwiye kugurishiriza imbuto z’insina mu bazikeneye.

Avuga ko mu rwego rwo gutanga icyororo cy’urutoki ruvuguruye mu Karere yahatanze insina bamuguriye ku mafaranga y’u Rwanda miriyoni ebyiri n’ibihumbi ijana.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.