Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Icyo itegeko riteganya ku buriganya RSSB ihura na bwo mu kwivuza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-02-2019 saa 14:49:22
Nyirabashakamba Marie Claire, Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw’indwara mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB (Ifoto Rose M)

Nyirabashakamba Marie Claire, Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw’indwara mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), avuga ko hari abanyamuryango batiza abandi bantu amakarita yo kwivurizaho batari abanyamuryango nyuma bafatwa bakabihanirwa.

Muri ayo makosa ngo harimo bamwe mu banyamuryango bandikisha mu mazina yabo abandi bantu ndetse n’abatizanya amakarita yo kwivurizaho.

Yagize ati: “Uburiganya dukunze guhura na bwo ni ubw’abanyeshuri batiza bagenzi babo amakarita, ariko RSSB ikintu yakoze mu mavuriro yose tuba tuhafite umukozi amasaha 24 kuri 24, ku mavuriro manini ho twahashyize imbaraga kuko hari ibigo nderabuzima bimwe biba bidafite internet, hari n’abaganga bavuga ngo icyo bareba ni uko umurwayi abagera imbere bakamuvura, bakavuga ko ubwishingizi akoresha bitabareba cyane ariko tugenda tubigisha abo dufashe hari icyo amategeko ateganya.”

Yungamo ati: “Itegeko riteganya ko umuntu wafashwe ibyo yari agambiriye gukoresha cyangwa ibyo yabashije gukoresha turabigaruza hanyuma itegeko rigateganya ko bamuca inshuro ebyiri z’ibyo yagombaga gufata byiyongeraho.”

Aha atanga urugero rugira ruti: “Niba umuntu yari afite inyemezabwishyu ya 10000Rwf, ubwo tuzamuca amande ya 20.000Rwf byiyongeraho bya bindi 10.000Rwf kandi tukandikira umukoresha we cyangwa nyiri ikarita, tukamuha nomero ya konti agomba kuyasubizaho.”

Nyuma na bo bakandika bavuga ko mu rwandiko babonye rusaba ibihano runaka bishyuye, bakerekana impapuro bishyuriyeho kuri konti bahawe, bakabona gusubizwa uburenganzira bwo kwivuza.

Yagize ati: “Amategeko agenda avugururwa, kuri ubu mu rwego rw’amategeko turashaka kugira ngo dukaze ariko nta bwo ari ugukaza amategeko gusa ahubwo dukora ubukangurambaga tugamije gukumira abashaka gukora uburiganya, ku buryo umubare w’ababikora ugabanuka.”

Nta gihombo RSSB ivuga ko yatewe n’abagiye bakoresha ubwo buriganya kuko ngo ifite uburyo ihita igaruza amafaranga yanyerejwe.

Nyirabashakamba Marie Claire, Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw’indwara mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB (Ifoto Rose M)

Farumasi zikorana na RSSB ziragenzurwa

Kuba kugeza ubu, bamwe mu banyamuryango ba RSSB bajya bajya kugura imiti bandikiwe na muganga muri zimwe muri farumasi ariko imiti ntiboneke, Nyirabashakamba yabigarutseho, agira ati: “Ubundi muri farumasi uko bigenda dukorana n’amafarumasi atandukanye ariko yose si ko aba anganya ubushobozi hari farumasi iba ifite igishoro kinini, zigenda zirushanwa ubushobozi.”

Ngo hari farumasi iba itariyubaka ngo igire imiti yose ariko ngo iyo bagiye gutanga amasezerano y’ubufatanye hari urugero baheraho, icyangombwa ngo ni uko buri munyamuryango abona imiti kereka gusa iyo miti iramutse itujuje ubuziranenge cyangwa ikaba idahari.

Muri rusange ngo bafata umwanya bagasura amafarumasi bakareba ubushobozi bwayo rimwe na rimwe hakaba hari n’abo bafungira mu gihe bigaragaye ko yari afite imiti akayimana.

Yibutsa ko ubwishingizi butangwa na RSSB ari ubwishingizi bushingiye ku bwisungane, ku bushyigikirane bw’abafite umushahara munini n’abahembwa umushahara muto. Ni ubwisungane mu buzima.

Iyo umuntu ahawe ubwishingizi bwa RSSB nta bwo harebwa ngo ahembwa menshi cyangwa make bose bafatwa kimwe hakurikijwe uburwayi.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.