Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Icyo igihugu kiba gikeneye ku rubyiruko ni umutima – Gen. Kabarebe

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-02-2019 saa 15:58:42
Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Republika mu by'umutekano (iburyo), Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary (hagati) na Ntagengwa Vital, umukozi wa CNLG (Foto Mukagahizi R.)

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Republika mu by’umutekano, ashima urubyiruko rufite umutima wo gukunda igihugu no kukitangira kuko nta wakivogera ruhari.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda. Ni muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko menya amateka yawe’.

Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko kugira umutima kuko ari wo uzatuma batsinda ikintu icyo ari cyo cyose. Yagize ati “Tubanze tugire umutima, tumenye ko igihugu cyacu ntawakivogera muhari. Ibindi byose bizikora.”

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano avuga ko urubyiruko rukwiye gukorera hamwe mu kerekezo u Rwanda ruganamo kandi bakishakamo ibisubizo.

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano (iburyo), Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary (hagati) na Ntagengwa Vital, umukozi wa CNLG (Foto Mukagahizi R.)

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali ruvuga ko gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kandi bayerekwa imbona nkubone, birufasha kuyasobanukirwa neza no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhoza Diane, umwe mu rubyiruko wari uhagarariye Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse bagasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye amenya amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yahagaritswe, akaba yiyemeje kurushaho gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Najyaga mfata iya mbere mu kuba nahindura igihugu cyange mpereye aho ntuye ariko ntazi neza amateka, kuri ubu nzarushaho kubikora neza.”

Ibi bishimangirwa na Maniragaba Jean Damascène, wari uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ugira ati “By’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze akazi gakomeye cyane. Nkatwe nk’urubyiruko tumureberaho kandi twiteguye gukora. Ikindi nk’urubyiruko ingengabitekerezo ya Jenoside twiteguye kuyirandurana n’imizi yayo yose.”

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary avuga ko iki gikorwa cyo gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda kizabafasha guhangana n’abagifite umuco wo kugoreka amateka, bayavuga uko bishakiye.

Yagize ati “Ubundi twajyaga tubasanga mu turere twanyu ariko noneho mwaje murirebera n’amaso yanyu. Hari benshi mubona amakuru atandukanye arimo abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bavuga ko (Jenoside) nta yigeze ibaho, abandi bakababwira bati biriya ni ibyo bandika ariko iyo uje ukareba ukabikurikira urushaho gusobanukirwa.”

Iyi gahunda izamara hafi amezi 2 igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’igihugu no kuyubakiraho.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.