Icyo ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile byungukira mu ihuriro ryabyo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-02-2019 saa 18:53:09
Umuyobozi wa NBI Ntabana Innocent (iburyo) na Tetero François Xavier, Umuyobozi w'ishami rishinzwe amazi mu kigo cy'amazi n'amashyamba (Foto Elizabeth Agiro)

Ubuyobozi bw’umuryango w’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nile, NBI (Nile Basin Initiative), buratangaza ko hari byinshi ibihugu bya NBI byungukiye mu bufatanye bigirana mu kwita ku ruzi rwa Nile.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa ejo Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019 na Ntabana Innocent, Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile, mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’abanyamakuru.

Ntabana avuga ko mu myaka 20 uyu muryango umaze uvutse hari ibyagezweho, akavuga ko uburyo bwo gucunga uruzi rwa Nile ruhuriweho n’ibihugu bitandukanye bisaba ubufatanye bw’ibihugu, ari na cyo cyahereweho mbere ariko n’ubu akaba ari cyo bagomba gushyira imbere.

Mu bufatanye bw’ibihugu by’ibinyamuryango hatekerezwa ku bufatanye n’uko amazi yakwitabwaho. Ati “Muri ubwo bufatanye harimo kureba ikibazo cy’amazi niba akwiye. Turavuga ngo ubuhinzi ni bwo butwara amazi menshi kandi ni bwo bugaburira abantu. Ese amazi nabura ikibazo k’ibiribwa muri aka karere kizamera gute? Noneho kandi muzi ko ya mazi akoreshwa mu kubyara amashanyarazi, twakora iki ko hari amahirwe menshi yo kugira ngo twongere ubushobozi bwo kuyabyaza amashanyarazi no kuyasangira aho ari menshi.”

Ntabana avuga ko ubufatanye bw’ibihugu ari ikintu gikomeye, akagaragaza ko bishimira ko nta kibazo kiravuka cyatuma abanyamuryango badahura ngo baganire.

Ati “Kuva mu 1999 umuryango uvuka, nta na rimwe abantu barareka guhura ngo ni uko hari ibibazo byavutse. Hari ibibazo byinshi tugenda tuganiraho kandi tukabibonera ibisubizo nubwo ntavuga ko byose byakemutse. Ubwabyo kugira ngo ibihugu bigume hamwe bifatanyije, ni ikintu gikomeye cyane ariko gufatanya bidafite izindi nyungu, na byo nta bwo biba bihagije. Ikiza ni uko abantu babonera inyungu muri bwa bufatanye.”

Ashimangira ko ari yo mpamvu hagiye hatangizwa imishinga minini igamije kuzana inyungu mu bari muri bya bihugu by’ibinyamuryango. Asobanura kandi ko aho uruzi rwa Nile rurangirira, abahatuye bafite ibibazo by’ubutaka buzanwa n’amazi bukica ibikorwa remezo bashyizeho, nk’ibyo kuhira ndetse n’iby’amashanyarazi.

Ku birebana n’imishinga mikuru yakozwe na NBI, Ntabana yagize ati “Navuga ko ibihugu byinshi by’Afurika byahuje imiyoboro ku buryo nko mu Rwanda dushobora kubona amashanyarazi avuye Uganda, Kenya n’ahandi. Iyo ni imishinga navuga ikomeye yagiye ikorwa, gusa tureba imishinga ibihugu bihuriyeho.”

Tetero François Xavier, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba, avuga ko inyungu u Rwanda rufite muri uyu muryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nili ari nyinshi.

Ati “Iyo ibikorwa byose tubisangiye n’ibindi bihugu byose bigize NBI, n’u Rwanda rubibonamo inyungu. Hari imishinga myinshi u Rwanda ruboneramo inyungu by’umwihariko muri uyu muryango wa NBI. Nk’umushinga wa Rusumo, u Rwanda ruwufitemo inyungu, umushinga wo guhuza amashanyarazi, umuntu akaba yayakura muri Kenya, Tanzania, Ethiopia n’ahandi ariko hari indi yagiye ikorwa kandi izanakomeza muri uyu muryango”.

Uburyo ibihugu bihuriye muri uyu muryango bifatanya mu kongera ubumenyi mu micungire y’amazi, nta bwo ari ibintu ubyuka ngo ube uzi neza imicungire y’amazi.

Tetero ati “Iyo rero hari urwego duhuriramo mu gusangira amakuru mu micungire y’amazi, icya mbere ni uko munafatanya kongera ubumenyi bw’imicungire y’ayo mazi, tuvuge uburyo bwo gupima ingano y’amazi, guteganya uko azagenda yiyongera cyangwa azagabanuka mu myaka iri imbere, ni ibintu udategereza ngo bizikore igihe nikigera.”

Umuryango w’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nili, urizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, ukaba uzizihirizwa i Kigali kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nili ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Uganda, Ethiopia na Misiri.

Umuyobozi wa NBI Ntabana Innocent (iburyo) na Tetero François Xavier, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba (Foto Elizabeth Agiro)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.