Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Icyatumye ADEGI yitwara neza muri 2018 Jr.NBA League-Rwanda

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 20-10-2018 saa 15:14:32
Abakinnyi ba ADEGI Gituza bishimira igikombe cya Junior NBA League Rwanda bari bamaze kwegukana mu bakobwa

Tariki 13 Ukwakira 2018 ni bwo hasojwe irushanwa ryahuje ibigo by’amashuri yisumbuye (30) mu batarengeje imyaka 15 mu mukino wa Basketball “2018 Junior NBA League-Rwanda”.

Ikipe ya ADEGI yegukanye igikombe mu bakobwa, itsinze ISF Nyamasheke ku mukino wa nyuma n’amanota 50 kuri 40.

Aganira n’Imvaho Nshya, umuyobozi wa ADEGI, Ntihemuka Enock yatangaje ko bishimiye kuba barabashije kwegukana igikombe k’iri rushanwa anavuga ko byaberetse ko bafite impano zikomeye muri uyu mukino.

Abakinnyi ba College Adegi bifotozanya n’abayobozi nyuma yo kwambikwa imidali y’umwanya wa mbere

Uyu muyobozi agaragaza ko gutwara iki gikombe babifashijwemo ahanini no kuba barafashe umwanya bagashyira imbaraga mu bana bakiri bato ndetse bakabakundisha imikino.

Akomeza avuga ko bagerageza kubitaho no kubashyigikira mu buryo bushoboka, kwitwara neza babikura kuri bakuru babo, basanzwe bahagaze neza cyane ko baheruka no guserukira igihugu mu mikino ihuza amashuri yisumbuye yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba “FEASSSA 2018” yabereye i Musanze kuva tariki 10 kugeza 20 Kanama 2018.

Ntihemuka atangaza kandi ko gutwara igikombe cya 2018 Junior NBA League –Rwanda byabahaye ikizere cy’uko aba bana b’abakobwa batarengeje imyaka 15, bazakomeza guhesha ishema ADEGI mu myaka iri imbere.

Abakinnyi ba ADEGI Gituza bishimira igikombe cya Junior NBA League Rwanda bari bamaze kwegukana mu bakobwa

College ADEGI ni kimwe mu bigo by’amashuri bimaze kumenyakana cyane mu mikino itandukanye irimo na Handball. Mu bahungu, ADEGI uretse gusoreza ku mwanya wa 3 muri shampiyona, iheruka gutwara igikombe cya FEASSSA 2018 ndetse n’ik’irushanwa “Amashuri Kagame Cup 2018”.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

3 Comments on “Icyatumye ADEGI yitwara neza muri 2018 Jr.NBA League-Rwanda”

  1. Aba bana ba COLLEGE ADEGI GITUZA ni abo gushyigikirwa. Ariko bakeneye n’ibibuga bikoze neza. Aba bana baramutse bitoreza ku bibuga bikoze neza baba indashyikirwa.@abayobozii babirebehoo rwosee

  2. Dushimiye ubuyobozi bwa college AdegiGituza byumwihariko Head master udahwema kugaragaza impinduka nziza muri byose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.