Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

ICGLR irasaba ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya May 16, 2018

Perezida wa Sena Bernard Makuza (ibumoso) aherekeje Hon. Onyango Kakoba bamaze kuganira (Foto James R.)

Nyuma yo guhura k’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGLR), Hon. Onyango Kakoba na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, batangarije itangazamakuru ko Umuryango ICGLR usaba ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera.

Umunyamabanga Mukuru mushya wa (FP-ICGRL), Hon Onyango Kakoba, arimo gukora ingendo zitandukanye asura inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize ICGLR. Kuri uyu wa 15/5/2018 ubwo yaganiraga na Perezida wa Sena Bernard Makuza, bagarutse ku mikorere y’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL) ndetse n’ibikorwa bihangayikishije ICGLR birebana n’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ku kibazo cy’abakomeje kwidegembya mu bihugu byo hanze, barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, badashyikirizwa ubutabera, inama nyinshi za ICGLR zarakozwe ndetse n’iz’abakuru b’Ibihugu zisaba ibihugu ko byabafata bikababuranishiriza mu bihugu byabo byaba ngombwa bakaba babazana kuburanishirizwa mu Rwanda.

Mu byagarutsweho ni uko hari ibyagiye bikorwa ndetse bifite aho bigeze ariko bikaba bidahagije nk’aho usanga abakurikiranywe bose batari bafatwa.

Perezida wa Sena Makuza Bernard yashimye uruzinduko rwa Hon. Onyango Kakoba yagiriye mu Rwanda ndetse amwifuriza akazi keza atangiye vuba ko kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho yagiyeho asimbuye Umunyarwanda Higiro Prosper na we wari usoje akazi katoroshye.

Hon. Onyango Kakoba yashimye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse ashima akazi keza karanze uwo yasimbuye Umunyarwanda Higiro Prosper.

Nk’uko uyu muryango ugamije kwimakaza amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ufite intego nyamukuru yo guhwitura abayobozi n’abanyepolitiki bo muri aka karere igihe cyose bari mu bikorwa bidateza imbere amahoro n’umudendezo mu baturage, Hon. Makuza yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu bihugu bimwe bigize uyu muryango ariko ashima n’ibimaze kugerwaho.

Gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bifite ishingiro

Perezida wa Sena Makuza yibukije ko kugira ngo uyu muryango ugeho byaturutse ku kibazo k’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ahandi bituma umutekano wo muri aka Karere uhungabana.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yabaye intandaro yo kujyaho kw’ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko zigize ICGLR, ihuriro ryaje rikurikira Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu igamije kwimakaza amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Hon. Makuza yavuze no ku byagiye bikorwa hagati y’igihugu ku kindi hatangwa urugero rw’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha u Rwanda ruherutse kugirana n’igihugu cya Congo Brazaville, igihugu nacyo kiri muri ICGLR.

Ubunyamabanga bwa FP-ICGLR bukurikirana inama zikorwa n’abakuru ba Sena b’ibihugu byo muri ICGLR bureba uburyo imyanzuro n’ibyemezo byafatiwe igihugu runaka bishyirwa mu bikorwa, byaba ngombwa igihugu kigashyirwaho igitutu ariko ibyemeranyijwe mu nama bigakorwa.

Iri huriro kandi ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari rikaba rigira uruhare mu gutanga umusanzu kugira ngo ibyemejwe mu nama z’umuryango mugari w’uyu muryango ugizwe n’abakuru b’ibyo bihugu, mu bijyanye n’amahoro n’umutekano bigerweho.

Nk’uko umuryango ICGLR watangiye mu 2008 ugiye kumara imyaka 10,  hateganyijwe isuzuma ry’ibimaze gukorwa n’umusaruro byatanze ndetse no gusuzuma niba byose byarashyizwe mu bikorwa. Inama izabyiga iteganyijwe  tariki ya 6 Ukuboza 2018 muri Congo Brazaville.