Ibyo wamenya kuri Babou Tight King wifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 29-04-2021 saa 13:05:44
Babou Tight King afite inzozi zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Umuhanzi Djuma Albert uzwi cyane nka Babou Tight King mu muziki, ni umwe mu banyempano utanga icyizere mu ruhando rwa muzika nyarwanda,  ufite inzozi zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Babou Tight King yavukiye muri Gasharu mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 12 Ukuboza 1993. Uyu musore, abatari bake bamumenye cyane ubwo yari umubyinnyi wabigize umwuga aho yabyinaga mu itsinda rizwi nka ‘Snipers’, ubu ni umuhanzi uri mu bari kwitwara neza mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko kubera kubyinira abahanzi benshi batandukanye byaje gutuma yivumburamo indi mpano yo kuririmba akaba ari na byo ashyizemo ingufu kugeza magingo aya.

Ati: “Nakuze nkunda umuziki ku rwego rwo hejuru, nabyinaga bisanzwe nk’abana bose iyo bumvise umuziki, gusa naje kubikurana dushinga itsinda na bagenzi banjye turyita ‘Snipers’, tukajya tubyina mu marushanwa atandukanye mu bigo by’amashuri, nibwo nyuma twaje kujya tubyinira abahanzi batandukanye dutangira kubyaza umusaruro impano yacu.

Twatangiye mu mwaka wa 2006 ariko tubyina nk’ababigize umwuga muri 2008, aho twabyiniraga abahanzi batandukanye barimo TBB, Young Grace Tom Close n’abandi benshi batandukanye bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.”

Urugendo ruva mu bubyinnyi ajya mu buhanzi

Mu mwaka wa 2014 uyu musore yakoze indirimbo ye ya mbere afatanyije n’itsinda rya TBB dore ko barihoraga hafi bose banatuye i Gikondo, iyo ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zamenyekanye iranakundwa cyane nk’uko uyu muhanzi yabigarutseho.

Yagize ati: “Muri 2014 natekereje guhuza kubyina no gukora umuziki nk’uko mubibona kuri benshi mu bahanzi mpuzamahanga, kuko iyo uririmba uzi no kubyina binogera abakunda ibihangano byawe kandi binongera igikundiro cy’umuhanzi bwite, ku ikubitiro nanditse indirimbo ‘Dusagambe’ mfatanya na TBB kuko bari mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda dore ko twese twari dutuye i Gikondo.

Kubagezaho igitekerezo cyanjye ntibyagoranye cyane kuko nari nsanzwe mbabyinira banyumvise vuba, indirimbo irakorwa mbona irakunzwe bitandukanye n’ibyo natekerezaga, mpita mpera aho kugeza magingo aya.”

Babou Tight King ntiyigeze ahwema gukora umuziki dore ko ubu afite “Album” agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba, izaba igizwe n’indirimbo 14 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho ikindi ni uko  izagaragaramo abahanzi batandukanye biganjemo  abo mu kiragano gishya “New Generation” barimo Mc Tino, Confy, Gabiro Guitar, Bushali, Kevin Kade, Kavin Skaa, Tom Close, Sintex Di shata n’abandi.

Iyi “Album” ye kandi yakozweho n’abatunganya amajwi n’amashusho batandukanye aho 98%; mu majwi yakozweho cyane na Producer Papito, Dan Beat, Neazy Beat, Rash, Bob Chris Raheem, Bernard ndetse na Serge Girishya.

Uyu muhanzi yatangaje  ko nta gihindutse iyi Album izajya ahagaragara mu kwezi kwa Gatanu, aho hazagaragaraho indirimbo ze ziri hanze n’izitarajya hanze, ndetse ikazagaragaraho indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Boss Man’ ahuriyemo na Gabiro Guitar, Sintex ndetse na Mc Tino.

Uyu muhanzi afite indirimbo nshya yise ‘Boss Man’

Babou Tight King ufata Chris Brown nk’icyitegererezo cyane ko bose ari abahanzi kandi b’ababyinnyi, afite inzozi z’uko mu myaka 5 iri imbere azaba ari umwe mu bahanzi u Rwanda ruzaba rufite bari ku rwego mpuzamahanga, abikesha umuziki we dore ko anafite Studio ye yitwa ‘Vision Record’ itunganya indirimbo yuzuye mu kwezi k’Ukwakira 2020 itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda  miliyoni zirenga 9 yifuza ko izajya ifasha abahanzi bagenzi be ndetse anitezemo kuyibyaza umusaruro ufatika.

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.