Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ibyo umuhinzi akwiye kwitaho mu buhinzi bwa karoti

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-05-2019 saa 16:53:52

Karoti ni igihingwa gikenerwa cyane ku isoko ku buryo uwazihinze neza akabona umusaruro mwiza yiteza imbere.

Kugira ngo uwo musaruro uboneke hari ibyo umuhinzi asabwa kwitaho, birimo gutoranya umurama mwiza utarangiritse, ubutaka butunganyije neza, bufumbiye kandi akagenzura kugira ngo zitibasirwa n’indwara.

Ubutaka buhingwaho

Karoti ishaka ubutaka bworoshye, buhinze neza isuka ikageramo hasi nibura kuri cm 30, butarimo amabuye, ibisigazwa by’ibihingwa cyangwa ifumbire itaboze neza.
Ubutaka bukarishye, ubwo mu gishanga butabonye ishwagara si bwiza kuko imizi ikura nabi.

Kugeza ubu mu Rwanda, haboneka ubwoko bwa karoti bwitwa “Nantaise Tip Top” mu ndimi z’amahanga.

Ifumbire ikenerwa

Karoti ni igihingwa kidasaba Azote nyinshi, ahubwo ikenera cyane Potasiyumu. Iyo batera karoti ni ngombwa kunyanyagiza ivu mu murongo bateramo. Si ngombwa ifumbire y’ibishanguka nyinshi. Ifumbire y’ibishanguka ishyirwa ahazahingwa karoti ukwezi kumwe mbere yo kuzitera. Hajyamo kg 200 kuri ari kandi akaba ari ifumbire iboze neza.

Kubera ko karoti isaba amazi menshi, ni ngombwa kuzitera mu gihe k’imvura cyangwa se aho ushobora kuzivomerera.

Igihe cyo gutera

Iyo umaze gutunganya aho ziterwa uhita utera imbuto (umurama) mu murima. Si ngombwa kuzihumbika, ariko kugira ngo zihane umwanya ziterwa zivanze n’umucanga wumutse cyane. Usiga cm 30 hagati y’imirongo, kandi imirongo icukurwa kuri cm 1 cyangwa 2 z’ubujyakuzimu.

Mbere yo gutera umurama ubanza kuvomerera mu mirongo, iyo umaze gutera no gutwikiriza uwo murama agataka gake utsindagira, urongera ukavomerera maze ukahasasiza ibyatsi.

Mu murima wa ari 1 hakenerwa g 40-50 z’umurama. Iyo wamaze gutera bisaba kuvomerera buri gitondo na buri kigoroba iyo umurama utaramera. Utangira kumera nyuma y’iminsi 7 kugeza 10.

Gukorera karoti

Imirimo ya ngombwa ikorwa mu gukorera karoti ni ukuzicira ubwa mbere; iyo zifite amababi 3 cyangwa 4, ugasiga cm 4 cyangwa 5 hagati y’ingemwe. Kuzicira ku nshuro ya kabiri nyuma y’iminsi 10, basiga cm 8-10 hagati y’ingemwe.

Kubagara bikorwa buri gihe hakurwamo ibyatsi bibi hanyuma hakabaho no kuzisasira hagati y’imirongo. Si ngombwa gufumbiza ifumbire mvaruganda ariko kugira ngo zibyibuhe cyane washyiraho agafumbire gake karimo Fosifori, Potasiyumu na Azoti.

Ibijyanye no gusukira karoti, bikorwa zimaze amezi abiri na ho kuzivomerera bikorwa mu mpeshyi, bakavomera buri munsi hagati y’imirongo bakirinda gutosa amababi.

Uko warinda karoti indwara n’ibyonnyi

Mu ndwara zikunda gufata karoti harimo igaragazwa no kubabuka kw’amababi ahindura ibara agasa n’ikigina kivanze n’umukara. Iterwa n’agahumyo kitwa “Alternaria Danci”.

Iyo urwanya iyi ndwara wirinda kuvomerera nijoro no gutosa amababi. Iyo ikaze ukoresha umuti witwa Dithane M45, g 10/ l 10 z’amazi kuri ari 1, cyangwa “Cupro-antracol” utera kg 2 kuri ha 1, cyangwa Milraz 76 WP aho utera gg 2 kuri ha 1.

Imvura

Iyi ndwara iterwa n’agahumyo kitwa “Erysiphe Heraclei”, ifata amababi. Irangwa n’uko ku mababi hejuru hazaho amabara y’umuhondo, nyuma agahinduka ikigina. Munsi y’amababi ho hazaho utwoya tw’umweru, amababi aruma cyangwa akabora iyo ari igihe k’imvura.

Uyirwanya usimburanya ibihingwa, ugakuraho amababi yafashwe ukayatwika ugatera umuti witwa Dithane cyangwa Cupro-antracol cyangwa Milraz.

Inzoka z’ibimera

Iyi ndwara iterwa n’inzoka zitabonwa n’amaso bita « Nématodes » zifata ku bijumba bya karoti, ituma imizi (ari karoti) ishibukaho utuzi twinshi duto turiho uduheri.

Kuyirwanya ni uguhinga umurima mu mpeshyi, ubutaka bukota no gutinda kongera gusubiza karoti muri uwo murima igihe kirekire.

Igihe cy’umwero wa karoti no kuzihunika

Karoti zisarurwa zimaze amezi atatu zitewe. Umusaruro wazo ushobora kuva kuri kg 200 kugeza kuri kg 400 kuri ari 1.

Iyo usaruye karoti nyinshi ntushobore kuzigurisha uwo mwanya, ushobora kuzibika amezi 2 ku buryo bukurikira: ushobora gucukura umwobo ufite m 1 y’umurambararo na cm 40 z’ubujyakuzimu, ugasasa ibyatsi byumye mu mwobo hasi, ugashinga igiti mu mwobo hagati ukakizengurutsaho ibyatsi byumye, ukazengurutsa karoti icyo giti, imitwe yerekera ku nkombe z’umwobo hanyuma ugatwikiriza ibyatsi, ukarenzaho itaka. Hifashishijwe imfashanyigisho ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

3 Comments on “Ibyo umuhinzi akwiye kwitaho mu buhinzi bwa karoti”

  1. mwaramutse neza nitwa NSENGIYUMVA Telesphore ese mwadufasha mukazaduhuza nabandi bahinzi kugirango tubashye kubabaza zimwe mumbogamizi duhura nazo zirimo kudasobanukirwa neza indwara ndetse no kugura amasoko ,murakoze Imana ibane Namwe. number yanjye ni +250788329371 even WhatsApp.

  2. Mwiriweho,
    mfite bibazo nifuzaka kubabaza
    1.nizihe ndwara zifata karoti
    2.nateguye umurima neza nshiramo umurama wa karoti ariko zameze zidashimishije(zitabyibushye) none nakora iki?
    3.nifuzaga ubusobanuro buhagije bunjyanye naburyoki bahunika umusaruro wa karoti

    Murakoze kudufasha
    numero yanjye ni 0783223945/0783971003 ninazo ziba kuri whatsapp
    #STAY AT HOME

  3. nibyiza cyane nukuri turabakunda pe
    kuko natwe nkurubyiruko akenshi usanga iyo dusoje kwiga tubura ibyo dukora
    Arko kubana namwe bidufasha kwizamura tukagira ibyo twigira kubandi
    turabakunda cyane ni Japhet hano ijabana

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.