Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-07-2019 saa 15:47:29
Umuhuzabikorwa wa Gahunda Mbonezamikurire y'abana bato, Dr Anita Asiimwe

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikurire y’abana bato (NECPD), Dr. Anita Asiimwe, yasobanuye ko ik’ingenzi muri iyi gahunda atari inyubako ahubwo ari serivisi zikenewe kugira ngo abana babashe gukura neza.

Izi serivisi zihabwa abana kuva umwana akigera mu nda ya nyina kugeza yujuje imyaka itandatu. Zirimo ibijyanye no gukangura ubwonko bw’umwana, isuku n’isukura, imirire, ubuzima, uburezi n’umutekano w’umwana.

Dr Anita Asiimwe yavuze ko ik’ingenzi ari ukumenya icyo umwana akeneye gukorerwa mu bigero bitandukanye by’imyaka kugira ngo mu gihe azaba akuze azabashe kuvamo umuntu w’ingirakamaro.

Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Rusizi rwakira abana bafite ababyeyi b’abazunguzayi mu Mujyi wa Kamembe mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati: “Iyo tuvuga gahunda mbonezamikurire y’abana bato ntabwo tuba tuvuga ikigo. Ntabwo tuvuga inyubako, tuba tuvuga serivisi zihabwa abana kuva umwana akigera mu nda ya nyina kugeza yujuje imyaka itandatu. Abana bari munsi y’imyaka itatu ntabwo baba baje kwiga. Baba baje kugira ngo bagire undi muntu uba abitaho igihe ababyeyi babo bari mu zindi nshingano.”

Yakomeje ati: “ Baba baje kugira ngo batabura ifunguro bagombaga guhabwa. Niba ari irya mu gitondo n’irya nimugoroba ababyeyi babo basize mu rugo, cyane cyane baba baje kugira ngo bakine. Muri icyo kigero bagirwa no gukina. Ntabwo baba baje kugira ngo hagire umwarimu ubajya imbere abigishe. Ni ukugira ngo babe bari ahantu hari umutekano, hasukuye uko bikwiye banakine.”

Ababyeyi ngo bakeneye kumenya ibikorerwa umwana kuva agisamwa kugeza avutse, igihe amara yonswa gusa uko yigishwa kubana n’abandi ategurwa kuzavamo umuntu mukuru muzima. Kugira ngo umuntu akure amenye kubana n’abandi bitangira hakiri kare kandi ngo ik’ingenzi si inyubako.

Dr Anita yongeyeho ati: “ Ik’ingenzi muri gahunda mbonezamikurire ntabwo ari inyubako. Ik’ingenzi ni ukugira ngo ababyeyi n’abandi bantu basobanukirwe ‘umwana uri mu nda tumukorera iki kugira ngo azavuke yujuje ibyo akwiye kuba yujuje. Umwana wavutse uri mu mezi atandatu ya mbere ugomba konswa gusa yitabwaho ate.’ Ik’ingenzi rero ntabwo ari ukwiga ahubwo ni uko umwana ashobora kubona serivisi uko ari esheshatu kugira ngo akure mu bwonko bwe bityo bizamufashe kuba umuntu mukuru wigejeje kuri byose.”

Urugo mbonezamikurire rugamije gushimangira uruhare rw’uburere buboneye mu mibereho n’imikurire myiza y’abana mu muryango cyane ko ababyeyi bahabwa inyigisho ku burere bagomba guha abana babo bakabategurira indyo yuzuye n’uko birinda amakimbirane mu miryango.

Umuhuzabikorwa wa’umuryango ADEPE watangije urugo mbonezamikurire ku isoko rya Kamembe ku nkunga ya Unicef, Rucamumihigo Gregoire, yavuze ko ababyeyi ari bo shingiro ry’imikurire n’imibereho myiza y’abana babo , asaba ko babarinda imirire mibi n’igwingira.

Yasabye ubuvugizi ngo uyu muryango ubashe kubona uburyo bwo gukomeza gufasha n’abandi bana batagize amahirwe yo kwakirwa muri uru rugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 120 gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko bazakomeza kwereka ababyeyi ko uru rugo ari ingirakamaro kuko rufasha abana gutaha baruhutse, bafite akanyamuneza kandi bazi gukina no kubana neza.

Yavuze ko n’ababyeyi bakwiye gukopera ibyo abana babo bakorerwa igihe bari mu rugo mbonezamikurire bityo bakajya babibakorera iwabo mu gihe hataraboneka ubushobozi bwo gukwiza hose ibigo nk’ibi.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.