Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 08-03-2019 saa 15:44:12
Uyu munsi urizihizwa mu gihe Umunyarwandakazi yishimira agaciro yasubijwe

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Uyu munsi watangiriye muri Amerika y’Amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose, ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, birangira uyu munsi wemewe n’umuryango w’Abibumbye buri mwaka ukizihizwa. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu mwaka wa 1975.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha Inama y’igihugu y’abagore, CNF, avuga ko mu bihe bya kera umugore yafatwaga ukundi, ku buryo wasangaga yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite bitewe n’uko yabaga ari igitsina gore, ariko ubu si ko bikiri.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu ke ndetse no guharanira amahoro ku Isi.

Mu mwaka wa 1975 ubwo wari umwaka wahariwe abagore muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, n I bwo bizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo hari ku itariki ya 8 Werurwe.

Hashize imyaka ibiri gusa ni bwo uwo munsi waje gukwirakwira ndetse banongeraho ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akaba yanahabwa agaciro.

Muri icyo gihe kandi hagaragajwe uruhare rw’umugore mu iterambere rirambye ndetse no kuzana amahoro ku Isi nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Dore imwe mu myaka yagiye igaragaramo ibikorwa bitandukanye byagize akamaro mu kubahiriza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu 1909 mu kwezi kwa Gashyantare ku wa 28, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu 1910 abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17, ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.

Mu 1911 bishingiye ku byari byavugiwe mu nama yavuzwe haruguru, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe ku buryo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark, u Budage n’u Busuwisi, abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu 1913 – 1914 umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’Isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro.

Mu mwaka wa 1917 mu gihugu cy’u Burusiya Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kuva muri icyo gihe cyose umugore yakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ndetse no guharanira amahoro ku Isi, kugeza n’ubu uyu munsi urizihizwa ku Isi yose.

Mu mwaka wa 1995, inama mpuzamahanga yabereye i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

U Rwanda rwasubije agaciro umugore

Uyu munsi urizihizwa mu gihe u Rwanda rwishimira urwego umugore w’Umunyarwanda agezeho mu kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange cyane binyuze mu ihame ry’uburinganire.

Kuri uyu munsi usanga abagore bishimira uburenganzira bahawe ndetse no kuba barahawe ijambo mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimna Solina asobanura ko kuri ubu umugore w’Umunyarwandakazi afite agaciro, ibyagiye bimubangamira birimo kumubuza uburenganzira bwe mu birebana no kwiga, kuzungura, byagiye bikurwaho ndetse ngo amategeko yose yagaragazaga ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore kugeza ubu yose yamaze kuvugururwa.

Ministiri Nyirahabimana avuga ko n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho umugore adakwiye kwirara, agomba gukomeza guharanira kugaragaza uruhare rwe mu nzego z’ubuzima bw’igihugu, agakomeza kwerekana ko na we ashoboye.

Uyu munsi urizihizwa mu gihe Umunyarwandakazi yishimira agaciro yasubijwe

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.