Iby’ingenzi wamenya ku guteka amakaroni arimo ‘fromage’ n’amata

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 12-07-2019 saa 14:14:07

Amakaroni ashobora gutekwa mu buryo butandukanye, atogosheje yonyine, wanayashyiramo amata na foromaje (fromage).

Muhingabire Anne Marie wize ibijyanye no guteka akaba ari na byo akora mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ugiye gushyira ‘fromage’ mu makaroni, ubanza ukayatogosa bisanzwe n’amazi aringaniye agashya washyizemo n’akunyu gake, hanyuma ukayashyira ku ruhande apfundikiye ukirinda ko ahora.

Utegura amata nk’igice k’igikombe banywesha icyayi, igikombe cy’umufa w’inkoko, ibiyiko bibiri binini by’ifarini, igitunguru gikasemo uduce duto, agasate ka tungurusumu gasekuye, ikiyiko kinini cya marigarine cyangwa amavuta y’inka (beurre), na “fromage”( wateguriye abantu bane wakoresha g 250).

Ati: “Nyuma yo kwiyegereza ibyo bikoresho byose, ushyira isafuriya ku ziko ugashyiramo ya mavuta, ugashyiramo igitunguru, tungurusumu, ukagaragura. Ku ruhande uvanga umufa, amata n’ ifarini, ukabisuka mu isafuriya wakaranzemo igitunguru, ukavanga cyane biri ku muriro muke, bigatogota.”

Avuga ko ukurikizaho gushyiramo Fromage warapye, ariko unavanga, umaze kubona iyenze neza, ufata iyo sosi ukayisuka mu makaroni ukavanga neza ushyira ku muriro akanya gato bikongera ubushyuhe, ugahita ubikuraho ukabigabura.

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Iby’ingenzi wamenya ku guteka amakaroni arimo ‘fromage’ n’amata”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.