Iby’ingenzi ku buzima bwa  Kayumba Soter, myugariro wa AFC Leopards

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 28, 2019

Kayumba Soter, myugariro w’Umunyarwanda ni umwe mu bakinnyi baheruka kwerekeza muri shampiyona ya Kenya aho ubu akinira ikipe ya AFC Leopards.

Yayigiyemo muri Nyakanga 2018 asinyira ikipe ya Sofapaka ariko kubera amikoro make  yerekeje  muri AFC Leopards aho yasanze umutoza Casa Mbungo Andre tariki 22 Werurwe 2019.

Uyu mukinnyi  wabaye kapiteni wa AS Kigali imyaka itandatu  yagize byinshi avuga ku rugendo rwe mu mupira w’amaguru n’ubuzima bwe muri rusange.

KAYUMBA NI MUNTU KI ?

Kayumba Soter yabonye izuba tariki 20 Mata 1993 mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyanza. Ni bucura mu muryango w’abana barindwi (abahungu 6  n’umukobwa umwe) ba  Kayumba Stanislas na Nyirabenda Brigitte.

Yize amashuri abanza ahitwa Kamira mu Karere ka Nyanza yiga ikiciro rusange ku ishuri ryisumbuye rya Ngara mu Karere ka Nyamagabe mbere yo kwerekeza kuri Ecole des Sciences de Nyagisenyi mu ishami ry’imibare, Ubugenge n’ubutabire (Math-Chemistry na Biology).

Mu 2008, Kayumba yagiye kwiga  muri College Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu ahanini biturutse ku mpano ye. Yanize kandi ibijyanye n’icungamutungo Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Kayumba avuga ko yakuze yifuza kuziga imibare gusa ariko kubera gukina umupira asa n’ubicikaho. Asobanura ko yagiye kwiga mu ishuri kuko azi neza ko nyuma y’igihe kitari kirekire azageraho agasoza gukina umupira w’amaguru.

UKO YATANGIYE  GUKINA UMUPIRA W’AMAGURU

Yatangiriye umupira mu ishuri Stella Football Academy ubwo yigaga mu karere ka Rubavu muri  2010 aza gutoranywa mu bana bakiniye ishuri ry’umupira rya SEC aza kurimaramo umwaka umwe. Muri  2011 yahawe amasezerano atijwe  muri Etincelles FC ayikinira umwaka umwe ahita ajya muri AS Kigali aguzwe na Casa Mbungo Andre wamutozaga muri Academy ya  SEC.

Yagaragaje impano hakiri kare

Kayumba avuga ko umupira we yawutangiriye i Rubavu ahanini agiye gusura umuvandimwe we wahabaga byatumye abona ishuri yigamo bikanamufasha gukomeza umupira.

Ati: “Nari mfite mukuru wange wari utuye i Gisenyi, rimwe nza kujya ku musura, uyu yitwa Karangwa Theophile, tujya mu myitozo y’abasaza bakina ku cyumweru, babona ukuntu nkina, baravuga bati niko sha ko uzi gukina umupira, nange ndavuga nti erega nsanzwe nkina. Mukuru wange arambwira ati guma hano ngushakire ikigo, nibwo twagumanye, anshakira ikipe mu kiciro cya kabiri ya Stella Maris, nayikinnyemo umwaka umwe, umwaka wa kabiri mpita mba kapiteni wayo.”

Kayumba avuga iki gitekerezo kitashimishije ababyeyi be bumvaga ko agiye kuba ikirara. Ati: “Niga mu wa gatanu w’amashuri abanza hari abantu basuye ikigo, bakajya batubwira ngo buri wese nafate urupapuro yandike icyo yifuza kuzaba. Nge nashushanyije umukinnyi wa Portugal, ndavuga ngo nzaba umukinnyi. Nibyo nahisemo. Gusa ababyeyi bo bumvaga ari iby’abana. Nibuka ko njya ku Gisenyi, ababyeyi bahamagaye mukuru wange baramubwira bati, umwana wacu ugiye kumugira ikirara koko? Ibyo byo gukina ni ibiki.’’

Kayumba yaje kuzamuka byihuse anakundwa n’abakunzi  ba Etincelles FC  aho yahise agirwa umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi (ibihumbi 100 mu gihe uwa mbere yahembwaga ibihumbi 100 muri icyo gihe).

KAYUMBA YABAYE KAPITENI  UFASHA BAGENZI BE MURI AS KIGALI

Uyu mukinnyi  avuga ko yanagize impano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye, mu ikipe ya Stellas no muri AS Kigali. Kayumba agasanga ahanini yarabikesheje ishyaka ryinshi yagiraga.

Ati: “Ikintu niyiziho, ni uko nzi gucisha make. Ikindi nkanumvira, ibi nibyo bindanga. Ikindi nanga gutsindwa, uzambona kenshi iyo natsinzwe mpindura isura. Ubanza aricyo kintu gituma ahari bangira umuyobozi w’abandi, bakumva bagira imitekerereze nk’iyange.”

Kayumba  agaragaza ko mu buzima bwe arangwa no gukora imyitozo ngororamubiri yo ku giti ke no kuruhuka bihagije; ibi bikanamufasha mu kibuga cyane.

Kayumba yaje kubona bagenzi be muri AS Kigali abafasha gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2013-2014 banasohokera u Rwanda mu mikino y’Afurika “CAF confederation Cup”  baviramo mu ijonjora rya kabiri.

Mu 2017-2018 Kayumba yafashije AS Kigali kuza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ibura igikombe ahanini biturutse ku kutagira abakunzi benshi.

Ati: “Abafana barafasha cyane kuko nawe ubwawe utinya gukora amakosa, kuko wishyiramo ko abantu bari kukureba. Ikindi rimwe umutoza yigeze kutubwira ati dufite ikipe nziza ariko dufite abafana nk’aba Rayon Sports, twari gutwara igikombe.”

UKO KAYUMBA ABAYEHO MURI KENYA

Kayumba asobanura ko shampiyona ya Kenya irangwa no guhangana cyane no gukinisha ingufu kuruta shampiyona y’u Rwanda.

Ati :“Shampiyona ya Kenya bakoresha imbaraga nyinshi ugereranyije no mu Rwanda urebye hano dukora imyitozo myinshi ugereranyije no mu Rwanda. Ikindi gituma dukinisha imbaraga cyane ni uko n’ibibuga atari byiza cyane kahabamo imbaraga. Ikindi ni shampiyona nabonye ibamo gutungurana cyane, ntiwavuga ngo ikipe ya nyuma urahita uyitsinda nk’uko byaba bimeze hano mu Rwanda. Hano ntabwo wizera amanota atatu utarayakorera.’’

Anasobanura ko kujya muri AFC Leopards nabyo byabanje kumugoraho gato ariko ko yatangiye kumenyera.

MU IKIPE Y’IGIHUGU

Kayumba yahamagawe bwa mbere muri 2011 ubwo yakinaga mu ikipe ya Etincelles FC  nyuma yo kwigaragaza mu mukino banganyijemo na APR FC 1-1.

Ati: “Icyo gihe nibwo Micho wari umutoza w’Amavubi yahise ampamagara bwa mbere uko yaje  mu rwambariro arambwira ati uri umukinnyi mwiza ndagushaka.’’

Amaze gukinira Amavubi imikino 27 ariko ntaraba  wa mukinnyi  ufite umwanya uhoraho ari nabyo aheraho avuga ko akwiye kwitekerezaho bihagije.

Ati: “Umukinnyi ugomba  guhora hariya asabwa iki kuko nange nitekerezaho nkibaza ariko wa mugani ntajya ngira umwanya hariya. Nibyo ngomba kureba ikibura. Ubu ndigukora cyane.”

Kayumba anemera ko kuba yaragiye hanze y’u Rwanda hari ubunararibonye bizamwongerera buzamufasha kwitwara neza.

ICYO UMUPIRA UMAZE KUMUGEZAHO

Kayumba asobanura ko mu buzima bwe yabashije kumenyana n’inshuti abikesha umupira. Yanabashije kandi kwishyura amafaranga y’ishuri muri Kaminuza abikesha umushahara yahawe. Yanaguze kandi ibibanza bibiri mu Mujyi wa Kigali ku buryo mu minsi iri imbere azahubaka.

Naho ku mikino y’ingenzi, Kayumba yibuka umukino yitwayemo nabi batsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu 2015.

Hari n’uwo yakinnye akiri muto mu marushanwa y’amashuri. Agira ati: “Sinzibagirwa umukino twakinnye na ASPEG y’i Rwamagana, batwemereye agahimbazamusyi bakubye kabiri, baduhaye ibihumbi 10, ndavuga nti ndamara ibyumweru bibiri mu kigo ndi umwami. Nibuka ko  byari kimwe kuri kimwe umukino neza ugiye kurangira, tubona coup franc  ntsinda igitego cy’umutwe bahita banyita Vidic (mu kungereranya na Nemanja Vidic wakiniraga Manchester United) nambaraga numero 13 muri Stella bahita bampa 15 ya Vidic kuva ubwo.’’

HANZE Y’IKIBUGU

Kayumba nk’umwana w’i Nyanza yakuze akunda Rayon Sports ariko byaje kugabanyuka buhoro buhoro agiye muri Etincelles FC  yamwakiriye neza mu gihe gito yahamaze. Akunda AS Kigali, Arsenal yo mu Bwongerza na Real Madrid muri Espagne. Anakunda imikinire  ya Thiago Silva kapiteni wa PSG mu Bufaransa.

Kayumba Soter, myugariro w’ikipe ya AFC Leopards n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda