Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Iby’ingenzi byaranze umwaka wa 2018   mu mikino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE na BIZIMANA ERIC

Ku ya Dec 29, 2018

 Umupira w’amaguru

Rtd Brig Gen Sekamana yatorewe kuyobora FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryabonye ubuyobozi bushya  nyuma yo gutorwa kwa  Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene, watowe tariki ya 31 Werurwe 2018 atsinze Rurangirwa Louis bari bahanganye.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène watorewe kuyobora FERWAFA

Aya matora yagombaga kuba yarabaye ku wa 30 Ukuboza 2017, Rwemalika Félicité wari usigaye ari umukandida rukumbi abura amajwi akwiriye nyuma y’aho Nzamwita Vincent De Gaulle  yakuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Antoine Hey yatandukanye n’Amavubi nyuma ya CHAN 2018

Muri uyu mwaka dusoza, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN 2018” kuva tariki 12 Mutarama kugeza tariki 04 Gashyantare 2018 muri Maroc iviramo mu majonjora. Nyuma y’iyi mikino, uwari umutoza   w’iyi kipe Antoine Hey yahise asesa amasezerano  yanzuye ko bayasheshe ku bwumvikane.

Umutoza Antoine Hey watandukanye n’Amavubi

Mashami  yahawe gutoza Amavubi abura itike ya CAN 2019

Nyuma y’amezi atandatu idafite umutoza, tariki 16 Kanama 2018 ikipe y’igihugu Amavubi yaje guhabwa Mashami Vincent  nk’umutoza mukuru afatanya na Jimmy Mulisa wa APR FC na Seninga Innocent wa Bugesera FC bafite inshingano zo kwegeranya ikipe yagombaga gushaka itike ya CAN 2019 mu itsinda H ryarimo u Rwanda, Central African Republic, Guinea na Cote d’Ivoire. Ikipe y’u Rwanda ikaba itarabashije kubona itike kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H n’amanota 2 aho mu mikino 5 yatsinzwe 3 ikanganya 2.

Ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2019

Abahoze bakinira Amavubi bahawe ubwenegihugu

Tariki 23 Mata 2018  ni bwo abakinnyi barindwi barimo abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Abo ni Kagere Meddy (Simba SC), Lomami André, Otema Peter, Lomami Marcel, Mashingirwa Kibengo Jimmy (Mbaraga Jimmy) na Ciza Hussein.

APR FC yegukanye igikombe cya 17 cya shampiyona

Tariki 27 Kamena 2018, APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2017-2018  nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-0 ku mukino wasozaga shampiyona y’ikiciro cya mbere wabereye kuri Sitade Amahoro.

Ubwo APR FC yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona ya 2017-2018

Iki gikombe cya 17 APR FC yakegukanye imaze kugarura umutoza wayo, Ljupko Petrović maze Jimmy Mulisa akagirwa umwungiriza. Byageze ku munsi wa nyuma bigishoboka ko AS Kigali itwara igikombe mu gihe yari  gutsinda Musanze FC na APR FC igatsindwa na Espoir FC.

Ku rundi ruhande, Miroplast yasubiye mu kiciro cya kabiri imanukana na Gicumbi FC yaje kugaruka nyuma y’aho Intare FC yari izamutse mu kiciro cya mbere yivanye mu irushanwa hagakinwa umukino wa kamarampaka wabaye mu Kwakira 2018  hagati Pepiniere, SORWATHE zari zageze muri ½ cya shampiyona y’ ikiciro cya kabiri. Gicumbi yiyunze kuri AS Muhanga yazamutse mu kiciro cya mbere.

Mukura yagarutse mu makipe afite ibikombe nyuma y’imyaka 26

Uyu mwaka wabaye uw’amahirwe kuri Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma kuri penariti 3-1, tariki 12 Kanama 2018. Iki gikombe ikaba yaragiherukaga mu  1992 ni ukuvuga ko hari hashize imyaka 26.

Perezida wa Mukura, Nizeyimana ubwo we n’abakinnyi bishimiraga igikombe cy’Amahoro cyabahesheje guhagarira igihugu mu mikino y’Afurika

Mukura  yanabonye amahirwe yo gusohokera u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation 2018-2019” aho ubu iri mu ijonjora ribanziriza kujya mu matsinda.

Rayon Sports yageze muri ¼ mu mikino  y’Afurika

Rayon Sports yanditse amateka  igera muri ¼ mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation 2018”. Rayon Sports  yabanje mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2018” aho yasezereye LLB y’i Burundi   nyuma na yo isezererwa na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Nyuma iyi kipe ya Rayon Sports yahise ikomeza muri “Total CAF Confederation 2018” aho  yasezereye Costa do Sol yo muri Mozambique  ku bitego 3-2 ihita ikomeza mu matsinda.

Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza irenga amatsinda igera muri 1/4 mu mikino y’Afurika

Rayon Sports yagiye mu itsinda D hamwe na USM Alger, Gor Mahia (Kenya) na Yanga (Tanzania). Iyi kipe yasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda n’amanota 9 irushwa amanota abiri na USM Alger yazamutse ari iya mbere n’amanota 11. Muri ¼ Rayon Sports yasezerewe na Enyimba yo muri Nigeria ku bitego 5-1 mu mikino yombi.

Hakizimana Muhadjiri yabaye umukinnyi w’umwaka  

Tariki 18 Ukwakira 2018, Hakizimana Muhadjiri  wa APR FC yatowe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya 2017-2018.

Umunyezamu w’umwaka yabaye Kimenyi Yves (APR FC), umukinnyi ukiri muto (U-21) w’umwaka aba Muhire Kevin (Rayon Sports),umutoza w’umwaka agirwa Ruremesha Emmanuel (Etincelles/Musanze) mu gihe umutoza wigaragaje mu mwaka ushize w’imikino yabaye Haringingo Christian Francis (Mukura ).

Hakizimana Muhadjiri ashyirizwa igihembo nk’umukinnyi w’umwaka

Hanatoranyijwe ikipe y’umwaka igizwe na Kimenyi Yves (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Mugheni Kakule Fabrice (Kiyovu Sports), Bizimana Djihad (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Muhadjili Hakizimana (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC) na Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali).

Bamwe mu bakinnyi berekeje hanze y’u Rwanda

Umwaka wahiriye abakinnyi bo mu Rwanda kuko ari bwo bagiye gukina hanze ari  benshi, barimo Bizimana Djihad wakiniraga ikipe ya APR FC werekeje muri  Waasland-Beveren mu kiciro cya  mbere mu Bubiligi.

Bizimana Djihad nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri Waasland-Beveren mu Bubiligi

Hari kandi Nshuti Innocent wakiniraga APR FC muri Stade Tunisien  mu kiciro cya mbere Tunisia, Biramahire Abbedy Christophe wakiniraga Police FC yerekeje mu CS Sfaxien mu kiciro cya mbere muri Tunisia. Hari abakinnyi benshi berekeje muri Kenya barimo Ndayishimiye Eric Bakame  wagiye muri AFC Leopards avuye muri Rayon Sports, Mico Justin wavuye muri Police FC  yerekeza Sofapaka, Kayumba Soter (Sofapaka) , Muzerwa Amini na Mvuyekure Emery bagiye muri Tusker ndetse na Mugabo Gabriel wagiye muri KCB.

Amavubi y’abagore yasoje ku mwanya wa nyuma muri “CECAFA Women Challenge Cup 2018”

Ikipe y’igihugu y’abagore “Amavubi” yitwaye nabi mu mikino ya CECAFA y’abagore “CECAFA Women Challenge Cup 2018” yabereye mu Rwanda kuva  tariki 19  kugeza 27 Nyakanga 2018 aho yasoreje ku mwanya wa nyuma mu gihe ikipe y’igihugu ya Tanzania yegukanye igikombe.

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda  uko rwabakiriye

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino (ibumoso) nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru  ku isi « FIFA », Gianni Infantino  yashimiye uko bakiriwe mu Rwanda mu  nama  njyanama ya FIFA « FIFA Council  Meeting » yabaye tariki 26 Ukwakira 2018.

Amagare

Areruya Joseph  yabaye umukinnyi mwiza muri Afurika

Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille yo mu Bufaransa ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi  witwaye neza mu mwaka wa 2018 mu mukino wo gusiganwa ku magare “Best African cyclist of the year 2018”.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 22 y’amavuko  akaba yari yaje ku mwanya wa kabiri muri 2017 yegukanye iki gihembo ahigitse Daryl Impey ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya Mitchelton-Scott muri Australia na Amanuel Ghebreigzabhier ukomoka muri Eritrea akaba akinira Dimension Data for Qhubeka.

Areruya  yegukanye amarushanwa akomeye muri Afurika

Areruya Joseph (hagati) ubwo yari amaze kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018

Areruya  yatangiye  neza umwaka wa 2018 yegukana isiganwa rya mbere muri Afurika “La Tropicale Amissa Bongo 2018” ryabaye tariki 15 kugeza 21 Mutarama 2018 yongeye kwitwara neza yegukana irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 23 “Coupe des Nations de l’Espoir2018”, irushanwa ryabereye muri Cameroun  tariki 31 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2018  ahesha ikipe  y’u Rwanda itike yo guserukira  Afurika mu isiganwa  rihuza abakinnyi  batarengeje imyaka 23 “Tour de France U-23”  ryabaye tariki 17 kugeza 26 Kanama 2018.

Shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda  yagenze neza

Nyuma ya shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda muri 2010, tariki 14 kugeza 18 Gashyantare 2018 mu Rwanda habereye  shampiyona y’Afurika “African Continental Championships 2018”  yari ibaye ku nshuro ya 13. Umukinnyi  Ghebreigzabhier  Amanuel  ukomoka muri Eritrea akaba  akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka ni we wegukanye  iyi shampiyona y’Afurika.

Abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari 10 muri shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda

Muri iyi shampiyona y’Afurika, Eritrea ni yo yegukanye imidari myinshi 20 irimo 10 ya zahabu, Feza (5) na Bronze (5). Ethiopia  yatwaye imidari 13  harimo 3 ya zahabu, Feza (7) na Bronze (3), u Rwanda rwegukanye imidari 10 harimo 3 ya zahabu, Feza (4) na Bronze (3).

Mugisha yegukanye Tour du  Rwanda 2018

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel wazamukiye mu ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ubu akaba akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani  ni we wegukanye Tour du Rwanda 2018 yabaye kuva tariki 05 kugeza 12 Kanama 2018.

U Rwanda rwitwaye neza mu mikino y’Afurika muri Eritrea

Kuva  tariki 21 kugeza 25 Ugushyingo 2018, Asmara muri Eritrea habereye irushanwa ry’Afurika ku nshuro ya mbere “Africa  Cycling Cup 2018”. Muri iri rushanwa ikipe y’ u Rwanda yitwaye neza yegukana imidari 4.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bitwaye neza begukana imidari 4 mu mikino y’Afurika yabereye muri Eritrea

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu mu bahungu bakuru n’abaterengeje imyaka 23 “Men Elite &U-23”  ndetse n’abakobwa bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Women Elite & U-23”. Ikipe y’u Rwanda  yari igizwe n’abakinnyi 4 bose bari munsi y’imyaka 23 ari bo Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Manizabayo Eric.

Munyaneza  yegukanye  shampiyona y’igihugu

Munyaneza Didier (ibumoso) wegukanye shampiyona y’igihugu mu bagabo n’abatarengeye imyaka 23

Munyaneza Didier  ufite imyaka 21 y’amavuko akaba akinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu ni we wegukanye   shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa  ku magare mu kiciro cy’abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka  23. Iyi shampiyona yabaye tariki 23 na 24 Kamena 2018.

Uwizeyimana yegukanye Tour du Cameroun 2018

Uwizeyimana Bonaventure ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga  ryabereye muri Cameroun “Tour du Cameroun 2018” kuva tariki 26 Gicurasi kugera 03 Kamena 2018.

Bayingana yatorewe kuyobora Ihuriro ry’ibihugu bikoresha  ururimi rw’Igifaransa

Bayingana Aimable watorewe kuyobora ihuriro ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa

Tariki 19 Ukwakira 2018, Bayingana Aimable usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” yatorewe kuba  Perezida w’Ihuriro  rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu mukino wo gusiganwa ku magare  “Union Francophone de Cyclisme”.

Gasore yegukanye Rwanda Cycling Cup 2018

Gasore Hategeka ukinira ikipe ya  Nyabihu CT ni we wegukanye  “Rwanda Cycling Cup 2018”  nyuma y’intera 8 zakinwe kuva muri Werurwe kugeza mu Gushyingo  2018 akaba  yarasoje afite amanota 155.

Gasore Hategeka wegukanye Rwanda Cycling Cup 2018

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23, Mugisha Moise (Fly)  ni we wabaye uwa mbere, mu bakobwa   aba Nzayisenga Valentine(Benediction)  na ho mu ngimbi, uwa mbere aba Umuhoza Eric (Amis Sporifs).

Benediction Club yabaye ikipe mpuzamahanga

Benediction Club yamaze kuba ikipe y’ababigize umwuga ku rwego mpuzamahanga “Continental Team”

Umwaka wa 2018 usize ikipe ya  Benediction Club y’i Rubavu yashinzwe muri 2005 ibaye   ikipe y’ababigize umwuga ku rwego mpuzamahanga “Continental Team”. Iyi kipe ikaba yemerewe gukina amarushanwa mpuzamahanga akomeye y’Afurika ndetse n’ahandi hose ku isi.

Basketball

Patriots BBC  na IPRC South  BBC ni zozegukanye shampiyona

Ikipe ya  Patriots BBC mu kiciro cy’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona  ya 2017-2018 akaba ari inshuro ya kabiri nyuma yo kukegukana muri  2016. Mu kiciro cy’abagore igikombe kegukanwe n’ikipe ya IPRC South.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda,FERWABA, Mugwiza Desire ashyikiriza igikombe Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC

Mutokambali  yasezerewe ku mirimo ye

Mutokambali Moise wahagaritswe ku mirimo yo gutoza ikipe y’u Rwanda

Muri Werurwe 2018, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda  “FERWABA” ryahagaritse Mutokambali Moise wari umutoza mukuru  w’ikipe y’igihugu ya Basketball kubera umusaruro muke.

Vladimir Bosnjak ni we wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu

Vladimir Bosnjak, umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru

Muri Kamena 2018, Vladimir Bosnjak ukomoka muri  Seriba akaba afite imyaka  63 y’amavuko  ni we wagizwe umutoza mushya mukuru w’ikipe y’igihugu yungirizwa na Mwiseneza Maxime na Nkusi Karim.

Ikipe y’u Rwanda mu mikino yo  gushaka itike y’igikombe k’isi

Ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe k’isi

Kuva muri Gashyantare 2018, ikipe y’u Rwanda  yatangiye urugendo rwo gushaka itike yo y’igikombe k’isi “FIBA Basketball World Cup 2019” kizabera mu Bushinwa  kuva tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019. Kugeza mu gihe habura imikino y’ikiciro cya nyuma nta mahirwe ikipe y’u Rwanda ifite kuko Tunizia, Angola, Senegal na Nigeria zamaze kubona itike mu gihe Cameroun na Central African Republic na zo zifite amahirwe yo kuzavamo imwe ibona itike.

REG BBC yasoje ku mwanya wa  3 na ho  APR BBC iba iya 4 muri Zone 5

Kuva tariki 30 Nzeri kugera 8 Ukwakira 2018, i Dar es Salaam muri Tanzania, habereye imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere ka Gatanu “Zone V Club Championship 2018”, Al Ahly yo mu Misiri ni yo yatwaye  igikombe naho REG BBC yo mu Rwanda yegukanye umwanya wa 3 mu kiciro cy’abagabo na ho mu bagore, APR BBC yari ihagarariye u Rwanda isoreza ku mwanya wa 4.

Volleyball

Gisagara VC na RRA VC zisubije igikombe cya shampiyona

Gisagara VC ubwo yari imaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona 2018

Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo na RRA VC mu bagore  ni zo zegukanye shampiyona ya Volleyball ya 2018. Izi kipe zikaba zarahawe sheki ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda U-20 mu bakobwa yabonye itike y’igikombe k’isi 

Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino y’Afurika “Women’s U20 African Nations Championship 2018”,  ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 20 yabonye itike yo kwitabira imikino y’igikombe k’isi izabera muri Mexique umwaka utaha wa 2019 “FIVB Volleyball Women’s U-20 World Championship 2019”.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa ubwo yabona itike y’igikombe k’isi

Muri iyi mikino y’Afurika  yabereye muri Kenya kuva tariki 28 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018, ikipe y’u Rwanda yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Misiri  amaseti 3-0. Ku rundi ruhande ikipe y’abahungu batarengeje imyaka 21 yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino y’Afurika yabereye “Men’s African Nations U-21 Volleyball Championship 2018”  yabereye Abuja muri Nigeria kuva tariki 10 kugeza 20 Nzeri 2018.

Ikipe y’u Rwanda  nta bwo yitwaye neza mu mikino Olempike y’urubyiruko

Kuva tariki 06 kugeza  18 Ukwakira 2018 i Buenos Aires   muri Argentine  habereye imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games 2018”. Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa bakina Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”  yari ihagarariye u Rwanda yaviriyemo mu majonjora.

Iyi kipe yari igizwe na Munezero Valentine  ufatanya na  Musabyimana Penelope  yari mu itsinda F hamwe na Aruba, Venezuela na Mexique. Iyi kipe ikaba  yari yabonye itike yo kwitabira iyi mikino muri Nyakanga 2018 ubwo yageraga ku mukino wa nyuma mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “Youth African Games  2018” igatsindwa na  Mozambique amaseti 2-1.

UNIK VC na KVC zikuye muri shampiyona

Ikipe ya UNIK VC yashinzwe muri 2009 na KVC yashinzwe mu 1990  zikuye muri shampiyona y’ikiciro cya  mbere  kubera ikibazo cy’amikoro.

Handball

Ikipe ya Police HBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Handball y’uyu mwaka wa 2018 mu kiciro cy’abagabo na ho ES Kirambo y’i Burera yegukana igikombe cya shampiyona mu bagore.

Abakinnyi ba Police HBC bishimira kwegukana igikombe cya Carre d’AS n’igikombe cya shampiyona ya 2018

Uretse igikombe cya shampiyona,  Police HBC mu bagabo na APPEGA  mu bagore ni zo  zegukanye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Handball  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri rushanwa “Handball Genocide  Memorial Tournament 2018” ryabaye tariki 16 -17 Kamena 2018.

Mu rwego mpuzamahanga, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 “U-20”, yitabiriye amarushanwa y’Afurika “IHF Trophy Africa-Continental Phase”, yabereye i Kigali kuva tariki 8-12 Kanama 2018. Mu bihugu 6 byari byitabiriye, ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 4, itsinzwe na Senegal mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 ibitego 39 kuri 37.

Ikipe y’u Rwanda yari yabonye itike yo gukina iyi mikino, nyuma y’uko yegukanye igikombe cy’amarushanwa y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy 2018”, itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 32 kuri 27. Aya marushanwa yahuzaga ibihugu 9 bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kazwi nka “Zone 5” yari yabereye muri Uganda kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018.

Cricket

Kuva tariki 07 kugeza 15 Nyakanga 2018 mu Rwanda habereye imikino yahuje ibihugu  by’Afurika y’Iburasirazuba  mu gushaka itike y’igikombe  k’Isi kizabera muri Australia  muri 2020. Iyi mikino “East Africa  World T20 Qualifiers”    yabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga,  ikipe y’igihugu ya Kenya na Uganda ni zo zabonye itike yo gukomeza mu kiciro cya kabiri.

Ikipe ya Kenya ishyikirizwa igikombe na Perezida wa RAC, Baraba Eddy

U Rwanda rwahawe ibihembo 2 muri 5 bitangwa ku rwego rw’Isi

U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri 5 bitangwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku Isi “ICC”. Ibi byabereye  mu mugi wa Dublin muri Ireland ahari habereye inama y’inteko rusange ya ICC kuva tariki 28 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018. Igihembo cya mbere bahawe  ni “Spirit of Cricket Award”.

Perezida wa RCA, Mugarura Eddy Baraba (ibumoso) ashyikirizwa kimwe mu bihembo byagenewe u Rwanda

Iki gihembo  gihabwa umuntu wakoresheje umukino wa Cricket  mu kwegera abaturage bakabafasha binyuze muri uyu mukino. Icya  kabiri u Rwanda rwegukanye ni “Best Women’s Cricket Initiative”. Iki gihembo gihabwa  abakoze igikorwa gishimishije mu kiciro cy’abagore.

Muri uyu mukino kandi, ikipe ya Challengers CC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona  y’ikiciro cya mbere mu kiciro cy’abagabo “UNIMONI RCA Premier League 2018”  itsinze  ikipe ya  Telugu Royal CC   yari ifite iki gikombe giheruka.

Kuva   tariki 17 kugeza 29 Kanama 2018, ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 29  yitabiriye imikino  yo gushaka itike ya shampiyona y’isi izaba umwaka utaha wa 2019 “ICC U19 World Cup”. Iyi mikino  “ICC U19 World Cup finals” yabereye muri Afurika y’Epfo, ikipe  y’u Rwanda yaviriyemo mu majonjora.

 Atletisme

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), Mubiligi Fidele

Muri  Mutarama 2018 ni bwo hatowe Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’imukino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” isimbuye iyari icyuye igihe iyobowe na Munyandamutsa Jean Paul yagiyeho muri Mutarama 2013.

Mu irushanwa rya Marato yitiriwe Amahoro « Kigali International Peace Marathon 2018 » ryabaye tariki 20 Gicurasi 2018,  Nyirarukundo Salome wegukanye  iri rushanwa muri 2017 yongeye kwigaragaza aba uwa mbere mu gice cya Marato « Half Marathon » mu kiciro cy’abagore   na ho  mu bagabo, Hitimana Noel na we yegukana umwanya wa mbere.

Nyirarukundo Salome, umukinnyi mpuzamahanga w’imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru ya “Athletisme” yegukanye isiganwa rya “Marathon Oasis de Montreal 2018” ryabereye i Montreal muri Canada ku Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 nyuma ntiyagaruka mu Rwanda bivugwa ko ashobora kuba yaratorotse.

Nyirarukundo Salome watsinze isiganwaa muri Canada akagumayo

Karate

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yashyikirije Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” tapi ikinirwaho umukino wa Karate “Tatami mats”n’ibindi bikoresho   bifite  agaciro ka 67 372  by’amadorari ya Amerika akaba  asaga  miriyoni 57  z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita (ibumoso) ndetse na Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene ashyikirizwa bimwe mu bikoresho byifashishwa muri Karate

Kuva tariki 28 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018 mu Rwanda habereye shampiyona y’Afurika mu mukino wa Karate kiciro cy’abakinnyi bakuru, ingimbi n’abangavu African Seniors & Juniors Karate Championships 2018”. Muri iyi mikino u Rwanda rwabashije kwegukana imidari 8 mu gihe Misiri ari yo yaje ku mwanya wa mbere yegukana 26. Iri rushanwa ryabereye  mu “Intare Conference Arena” i Rusororo.

Ndutiye Shyaka Maic (Hagati) wahesheje u Rwanda umudari wa zahabu muri shampiyona y’Afurika

Niyitanga Halifa mu bahungu na Umunezero Jovia mu bakobwa baserukiye u Rwanda  mu mukino wa Karate, bitwaye neza begukana imidari  mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “Youth African Games 2018” yabereye i Alger muri Algeria kuva tariki 18-28 Nyakanga 2018.

Niyitanga ufite imyaka 18 y’amavuko yabigezeho nyuma yo kuba uwa 3 mu  kurwana  “Kumite” mu kiciro cy’abafite ibiro 61 na ho  Umunezero Jovia mu kiciro cy’abakobwa  na we yegukanye umudari wa  Feza nyuma yo gutsindwa na Chanjai Fatima Zahra wo muri Maroc ku mukino wa nyuma  mu kiciro cy’abatarengeje ibiro 59 mu kurwana”Kumite”.

Taekwondo

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” ryungutse umuterankunga  ari we Kompanyi y’Indege ya “Ethiopian Airlines” aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe kigera ku mwaka umwe.

Kung Fu

Abakinnyi 11 bakina umukino wa Kung Fu Wush  kuva  tariki 02 Ukuboza 2018  bari  mu Bushinwa mu  mugi wa  Chengdu aho bagiye gukurikirana amahugurwa arimo kwiga ururimi rw’Igishinwa ndetse no gukina umukino wa Kung Fu ufite inkomoko muri iki gihugu. Aba bakinnyi  ni  Dushimiyimana Pauline, Havugimana Emmanuel, Nsanzimana Claude, Niyobuhungiro Blaise, Munyurangabo Pascal, Niyonkuru Blaise, Nshimiyimana Patrick, Turikumwe Emmanuel, Africa Jean De La Croix, Nahimana Theophile na Karake Lucien.

Bamwe mu bakinnyi ba Kung Fu Wushu ubwo bari berekeje mu Bushinwa

Mu bindi, tariki  04 kugeza 15 Mata 2018 u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya 3  imikino  ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth Games 2018” yari ibaye ku nshuro  ya 21.

Muri iyi mikino yabereye  mu mujyi wa  Gold Coast muri  Australia, abakinnyi 17 bari mu mikino 4  itandukanye ni bwo bari baserukiye igihugu ariko ntawabashije kwegukana umudari.

Mutatsimpundu Denyse wari wagiye gukina Beach Volleyball ndetse na Nsengiyumva Jean Paul wari umutoza w’umukinnyi  Niyonzima Vedaste wakinnye mu kiciro cy’abaterura ibiremereye mu bafite ubumuga  “ Para Powerlifting” nta bwo bagarutse mu Rwanda.

Mutatsimpundu Denyse (iburyo) utaragarutse mu Rwanda nyuma ya Commonwealth Games 2018 yabereye muri Australia

Rwemalika Félicité usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda yabaye umwe mu banyamuryango 9 bashya batorewe kuba   muri Komite mpuzamahanga ya Olempike, akaba yemejwe mu nama y’Inteko rusange yateraniye i Buenos Aires muri Argentine  tariki 09 Ukwakira 2018.

Rwemalika Félicité yabaye umwe mu banyamuryango 9 bashya batorewe kuba muri Komite mpuzamahanga ya Olempike