Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi biba nta shingiro bifite – Murekezi

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 15-07-2019 saa 09:28:31
Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase uri hagati araganiriza abaturage mu Nteko yabo mu Kagali ka Ngoma

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, atangaza ko 94% by’abavuga ko barenganyijwe n’inkiko bagasaba ko imanza zabo zisubirishwamo, ibyo bavuga iyo bisuzumwe basanga nta karengane kabirimo.

Umuvunyi Mukuru yabigarutseho mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika mu Kagali ka Ngoma mu nteko y’abaturage yakiririyemo ibibazo by’abaturage, aho yabasabye kugira umuco w’ubunyangamugayo no gukemurira ibibazo mu muryango.

Yagize ati: ‟Hari abirirwa bazenguruka mu nzego z’ubuyobozi ndetse bakajya no mu nkiko baburana ibibazo byarangijwe n’inzego z’ibanze ariko babirangiza abaturage bakumva ko barenganye ntibabyishimire bakazamuka mu nzego z’ubuyobozi nkuru ndetse bakazabigeza no mu nkiko kandi abenshi batavuga ukuri”.

Yakomeje agira ati: ‟N’iyo bamaze kuburana inkiko zafashe ibyemezo bigendeye ku kuri babwirwa ko batsinzwe ntibanyurwe bagakomeze kujurira ku buryo nyuma y’ubujurire bageza n’ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi twabisuzuma tugasanga muri ibyo bibazo mu manza nk’ijana harimo nke 6 ari zo zirimo koko akarengane.”

Umuvunyi akaba yarasabye abaturage guhora bisuzuma ubwabo kandi bagisha inama mu miryango yabo, abo bashakanye n’abana babo n’abo bavukana n’abaturanyi babo kugira ngo badata umwanya wabo baburana cyangwa bajyana ibibazo byabo mu nzego z’ubuyobozi kandi ibyo bibazo byarafatiwe umurongo uboneye.

Gusa, Umuvunyi avuga ko iyo bagira inama abaturage yo kudakomeza kuzererana ibibazo byatanzweho umurongo mwiza bitaba bivuze kubuza abaturage kuzamura ibibazo byabo ahubwo baba basabwa gukoresha ubunyangamugayo Imana yabaremyemo bakisuzuma kugira ngo bakomeze mu gihe koko ibyo bavuga birimo akarengane.

Ati: ‟Nibumva koko bafite akarengane nyakuri mukomeze ikibazo cyanyu mukizamure ntimuzagire isoni, ntihazagire umuntu ubacecekesha kandi mwararenganye abarengana bose twakira ibibazo byabo ariko ababurana urwandanze, nta mpamvu zigaragaza akarengane kabo ni bo tugira inama yo kutirirwa bata umwanya wabo ariko abarengana bo imiryango y’ubuyobozi, iy’inkiko ndetse n’uy’Umuvunyi irafunguye kugira ngo dufatanye kubarenganura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonavanture, ashima iyi gahunda y’umuvunyi ndetse na we akemeza ko abaturage baba bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Yagize ati: ‟Mu miyoborere myiza umuturage wese ayigiramo uruhare binyuze mu nteko nk’iyi kandi abaturage bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo byacu kuko byinshi biri mu bushobozi bwacu”.

Avuga ko ibibazo bijyanye no gucunga umutungo w’abashakanye, ibijyanye n’amasambu, amakimbirane yo mu muryango byose ari ibibazo bihari ariko abaturage bashobora kwikemurira kugira ngo bitaba imbogamizi ku iterambere ry’abaturage.

Uwamahoro na we yemeza ko kutanyurwa n’ibyemezo by’ukuri bifatirwa abaturage mu bibazo bimwe na bimwe kandi bigaragara ko byafatanywe ubushishozi bikigaragara mu baturage ariko na we akibutsa ko iyo umuturage atashishoze agakomeza kwirukankana ikibazo bidindiza iterambere ry’umuturage akabasaba kwisubiraho.

Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase uri hagati araganiriza abaturage mu Nteko yabo mu Kagali ka Ngoma

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.