Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ibyifuzo by’Abanyagahengeri  ku badepite bazitorera

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 30-07-2018 saa 11:45:53
Bamwe mu batuye Umurenge wa Gahengeri bafite ibyifuzo ku badepite bazitorera ( Foto Rose M)

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahengeri, mu karere ka Rwamagana bafite ibyifuzo by’uko abadepite bazitorera muri Nzeri uyu mwaka bazabakemurira ibibazo bibugarije birimo icy’amazi akomeje kuba ingume muri aka gace.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Gahengeri bafite ibyifuzo ku badepite bazitorera ( Foto Rose M)

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ushinzwe gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma no guhagararira abaturage.

Mu gihe hasigaye igihe gito hakaba amatora y’abadepite, abaturage bo mu  murenge wa Gahengeri bo bafite ibyifuzo basaba abadepite bitandukanye n’izi nshingano.

Uwamahoro  Clarisse, utuye mu murenge wa Gahengeri  avuga ko bugarijwe  no kubura amazi meza, akaba ategereje igisubizo ku badepite bagiye kuzitorera muri Nzeri.  Yagize ati, “ Dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza.  Tujya kuvoma ku masoko. Umuntu utabasha kwigirayo,  kubera uburyo ari kure  ijerekani imwe  ayigura igiceri k’ijana. Niyo mpamvu  nifuza ko abadepite tuzitorera bakwiye kuzahita bagaruka hano tukabagezaho ibitekerezo byacu  birimo kudukemurira ikibazo cy’amazi.”

Ndagijimana Emmanuel nawe atuye mu murenge wa Gahengeri, yagaragaje ikifuzo ke ku badepite bagiye kuzatorwa muri Nzeri uyu mwaka, agira ati, “ Ndifuza ko bazatwubakira isoko ry’ikitegererezo kuko umurenge wacu urera cyane ariko kugeza umusaruro wacu ku isoko bikaba bigoye mu buryo bukomeye.”

Ngendahimana Theogene yifuza ko abadepite bagiye kwitorera bazabakorera ubuvugizi hakaboneka umurongo  (ligne)  w’imodoka  uva  Kabuga werekeza Gahengeri bikoroshya ubuhahirane n’iyindi mirenge iri ku nkengero zabo.

Kageruka Boniface, umwe mu rubyiruko wize ibyo gusudira,  we yifuza ko abadepite bazabakorera ubuvugizi  amafaranga urubyiruko ruhabwa  mu kwihangira imirimo akongerwa haba ku muntu ku giti ke cyangwa mu matsinda.

Nta ngengo y’imari abadepite bagira yo gukemura ibibazo

Habimana Augustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo y’Inteko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko abadepite batagira ingengo y’imari yo kubaka ibikorwa remezo ahubwo ngo iyo hari ibikenewe bakorera abaturage ubuvugizi mu nzego bireba kugira ngo ibyo bikorwa bikorwe. Nyuma y’ubwo buvugizi ibyo bikorwa biteganywa mu ngengo y’imari y’urwego bireba, ikazatorwa mu ngengo y’imari y’igihugu itorwa n’umutwe w’abadepite.

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibyifuzo by’abaturage bikemurwe bigezwa mu nzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Yagize ati, “Iyo bidakemutse, izo nzego cyangwa abaturage ubwabo bashobora kubigeza ku nzego zisumbuye zirimo n’inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”

Ubusanzwe umurimo wo kubaka ibikorwa remezo ushinzwe ubutegetsi nyubahirizategeko aribwo bukubiyemo minisiteri, intara, uturere, imirenge, utugari ndetse n’ibindi bigo bya Leta.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.