Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ibyemezo by’ubuziranenge u Rwanda rwahawe bizafasha ‘Made in Rwanda’- Murenzi

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 14:05:48
Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ashyikirizwa n’umuyobozi wa PTB ikemezo cy’ubuziranenge cyahawe RSB, ibumoso ni Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB (Foto James R.)

Kwemeza ibipimo by’ubuziranenge by’u Rwanda bizafasha Politiki ya ‘Made in Rwanda’ mu kwaguka ku masoko mpuzamahanga no kugirirwa ikizere.

Ibi ni ibisobanurwa na Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) mu muhango wo kwakira seritifika zo kwemeza ibipimo by’ubuziranenge byo mu bwoko bw’ubushyuhe, uburemere n’iminzani, byatanzwe n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe ibipimo (PTB).

Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ashyikirizwa n’umuyobozi wa PTB ikemezo cy’ubuziranenge cyahawe RSB, ibumoso ni Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB (Foto James R.)

Yagize ati “Ikizere duhawe k’ibipimo byacu kizafasha Leta kurushaho guteza imbere Politiki y’ibikorerwa mu Rwanda, mu gihe mbere bitari bifitiwe ikizere mu ruhando mpuzamahanga.”

Yavuze ko ikizere k’ibirango by’ubuziranenge by’iki kigo bizafasha kandi ibicuruzwa by’u  Rwanda byoherezwa mu mahanga kuko mbere wasangaga bikemangwa ntibihabwe ikizere nyacyo.

Murenzi avuga ko ibi byemezo babigezeho nyuma y’inzira ndende y’urugendo yari imaze imyaka 3, akaba yishimira ko bigezweho kandi bikaba bitumye ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kubona amasoko mpuzamahanga.

Ati “Kugira ngo bigerweho byasabye kugura ibikoresho bishya, guhugura abakozi hano mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.”

Kuba RSB yarahisemo gukorana na PTB, Ikigo cy’Abadage cy’ubuziranenge kandi hari ibindi muri Afurika, Murenzi yavuze ko ari impamvu z’uko ibicuruzwa by’u Rwanda bikenera amasoko yo mu Burayi na Amerika kurusha ay’Afurika, akaba ari ukugira ngo ibicuruzwa byarwo bizagirirwe ikizere n’abatuye iyi migabane.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yavuze ko ikizere gihawe ibipimo by’ubuziranenge bya RSB binahaye ikizere ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bipima muri izi laboratwari.

Ati “Bizafasha mu iterambere ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kandi bizafasha kwagura isoko ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”

Sebera avuga ko n’ubusanzwe Leta y’u Rwanda ishyize imbere politiki y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hakazakomeza gushakwa icyabuteza imbere, bityo Abanyarwanda bakagurira ubucuruzi bwabo ku isoko mpuzamahanga.

Ntakiyimana Isaie ni umukozi w’uruganda rwa African Improvement Food, yavuze ko ikizere gihawe ibipimo by’ubuziranenge bya RSB bibateye imbaraga nk’abanyenganda kuko bazajya bagirira ikizere ibyapimiwe muri laboratwari za RSB, bakaba banabyohereza mu mahanga nta mpungenge nta n’ingingimira bafite ko bitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko imbogamizi bahuraga na zo mbere ari izijyanye n’ikizere gike ibicuruzwa byabo byagiraga ku masoko yo hanze bitewe nuko nta kirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge bw’umunzani wakoreshejwe, icy’ubushyuhe n’uburemere.

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.