Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 19 Mata 2021

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-04-2021 saa 15:59:20

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Mata 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yaganiriye kuri raporo icukumbuye ku ruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiswe “Jenoside Yagaragariraga Buri Wese: Uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Iyo Raporo yakozwe n’lkigo cy’abunganizi mu mategeko cya Levy Firestone Muse (LFM) LLP, bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2017.

1. Inama y’Abaminisitiri yashimye uburyo raporo ikoze neza, no kuba yarateguwe ku bufatanye n’ibigo bitatu by’abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda: Certa Law, MRB Attorneys na Trust Law Chambers.

2. Inama y’Abaminisitiri isanga iyi raporo, hamwe na raporo Duclert yakozwe bisabwe na Guverinoma y ‘u Bufaransa iherutse gusohoka, ari umusanzu w’ingenzi mu kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n ‘uruhare rw’Ubufaransa.

3. Inama y’Abaminisitiri yashimye intambwe y’ingenzi imaze guterwa na Guverinoma y’u Bufaransa ku buyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron, ndetse n’ikizere cyo kubona isura nshya mu mibanire y’u Bufaransa n ‘u Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko inyandiko zifashishijwe mu gutegura iyi raporo zishyirwa mu Ishyinguranyandiko ry’lgihugu kugira ngo zibonwe na buri wese uzikeneye.

5. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko iyi raporo uko yakabaye itangazwa ku mugaragaro mu gihe cya vuba.

Bikorewe i Kigali, ku wa 19 Mata 2021.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’lntebe
Tel: (250) 0252585444
Email: info@primature.gov.rv
1334 Kigali/ Rwanda
P.O Box:
Website: www.primature.gov.rw

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 19 Mata 2021”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.