Ibyaranze itariki 9 Gicurasi 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 08-05-2019 saa 17:17:42

Tariki 09 Gicurasi 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yari yatangiye gutekereza ku bikorwa by’ubutabazi mu Rwanda ariko ingabo zo ntizoherezwa.

Uwari Umuvugizi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko nubwo indege z’Amerika zarimo gutwara ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze nta ngabo z’Amerika zagombaga kuza mu Rwanda.

Icyo gihe kandi Leta ya Kenya yavuze ko nta bantu bayo izatanga mu butumwa bwa LONI bw’ubutabazi mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Abatutsi bakomeje kwicwa, uwo munsi hishwe benshi bari bahungiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Gatagara ahari muri Perefegitura ya Butare.

Kuri iyo tariki kandi ni bwo Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean yagiranye inama n’abakuru b’amadini i Kabgayi ahari muri Perefegitura ya Gitarama.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.