Ibyaranze itariki 29 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 28-04-2019 saa 16:34:33
Abatutsi biciwe kuri Stade ya Kamarampaka bashyinguye muri uru rwibutso

Umunsi nk’uyu, tariki 29 Mata 1994, Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu, amahanga akomeje kurebera, nta na kimwe akora ngo atabare abari mu kaga.

Icyo gihe kandi ni bwo mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi benshi bo muri Kadasomwa i Kamembe biciwe kuri Stade Kamarampaka, ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Tariki ya 29 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo impunzi z’Abatutsi zari zicyuzuye mu nsengero, hoteri, amashuri mu Mujyi wa Kigali, abagera ku 120 000 bari bamaze kwicwa.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza, byakomeje kwanga gukoresha inyito Jenoside ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Abatutsi biciwe kuri Stade ya Kamarampaka bashyinguye muri uru rwibutso

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.