Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ibyaranze itariki 09 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 09-04-2019 saa 09:44:12
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene (Ifoto/Ububiko)

Kuwa 9 Mata 21994 mu Rwanda habaye ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa na Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Tariki 09 ni bwo hatangiye Operasiyo y’Abafaransa yiswe Amaryllis, iyobowe na Gen. Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1.400 babaga mu Rwanda.

Ni bwo n’Umuryango wa Habyarimana wahungishijwe.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500.

Kuri uwo munsi, ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya Baoba.

Abatutsi bari barahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (Mu karere ka Kayonza) barishwe kuri iyi tariki.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Kabuye, ubu ni mu Murenge wa Jabana, bose barishwe.

Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (Ubu ni mu karere ka Gatsibo), barishwe.

Nk’uko bitangazwa na CNLG kandi, tariki 09 Mata 1994 ni bwo interahamwe zishe Abatutsi muri Nyagatare (Ubu ni mu Karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki 09 Mata kugeza tariki 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mubanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu bihumbi 12 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo barishwe.

Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu). Hishwe abatutsi b’i Cyabingo. Hishwe abatutsi mu Mataba (Gakenke). Hishwe Abatutsi muri santeri (Centre) ya Kararama (Gakenke).

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kuri iriya tariki kandi hishwe Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu bitaro babyariramo (ibitaro ababyeyi babyariramo (Maternite) ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene (Ifoto/Ububiko)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.