Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ibyaha 5 bikunze kugaragara mu Ntara y’Iburengerazuba

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 09-05-2019 saa 12:17:24
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengarazuba CIP Gasasira Innocent

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu ishami rikorera mu Ntara y’Iburengarazuba buvuga ko muri iyi ntara umutekano uhagaze neza, bugasobanura ibyaha 5 bikunze kuhagaragara birimo gukubita no gukomretsa, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura bworoheje n’ubujura buciye icyuho.

Mu kumenya byinshi kuri ibi byaha bikunze kugaragara muri iyi Ntara y’Iburengerazuba Imvaho Nshya yaganiriye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengarazuba, CIP Gasasira Innocent, asobanura zimwe mu mpamvu basanga zituma ibi byaha bikunze kuhagaragara.

CIP Gasasira avuga ko zimwe mu mpamvu zitera ibiyobyabwenge harimo ubumenyi buke kuri bamwe bibeshya ko bibamo imiti, babishakamo amafaranga badateganya ingaruka zikomeye zishobora kurusha uburemere ibyo bita inyungu, agakungu mu rubyiruko n’ibindi.

Agira ati: “Usanga cyane mu rubyiruko hari abagenda bagira inama mbi bagenzi babo mu buryo bw’ubushukanyi, ugasanga umwe mu basore bagendana umwe arabitoza bagenzi be abashuka ko ari byiza kubinywa n’ibindi.”

Kuri zimwe mu mpamvu zitera gukubita no gukomeretsa CIP Gasasira avuga ko ahanini biterwa n’ubusinzi bukabije bitewe ahanini n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano.

Akomeza agira ati : “Naho zimwe mu mpamvu zishobora gutera gusambanya abana harimo ubusinzi bukabije, kunywa ibiyobyabwenge, uburangare kuri bamwe mu babyeyi batita ku nshingano n’uburere bw’abana babo, hakiyongera kuba bamwe mu rubyiruko bakiri bato bishora mu busambanyi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburangerazuba CIP Gasasira yungamo ko zimwe mu mpamvu zitera kwiba muri rusange harimo kuba bamwe mu rubyiruko bigize inzererezi bashaka kurya batakoze, kuba urubyiruko rudashaka gukora akazi n’izindi zitandukanye.

Ihanwa ry’icyaha k’ibiyobyabwenge

CIP Gasasira avuga ko mu itegeko rishya ryasohotse itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 hari amavugurura yagiyemo harimo gushyira ibiyobyabwenge mu byiciro ndetse no kugena ibihano bikwiye gukurikizwa.

Agira ati: “Mu itegeko bavuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.”

Akomeza avuga ko muri iri tegeko bavuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge harimo abo basanze barimo kubikoresha cyangwa kubinywa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe 1 ariko kitarenze imyaka ibiri 2 cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Yungamo agira ati: “Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha gihanwa bikorwa mu buryo bwihanukiriye kugira ngo bamutinyishe icyaha kandi n’abandi bibabere urugero.”

Bimwe mu bihano avuga ko harimo kuba iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miriyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi,Cocayine n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Hari n’ikindi gihano aho umuntu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.”

Undi akaba ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miriyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje birimo inzoga zirimo za Kanyanga n’izindi.

Agira ati: “Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miriyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni (50.000.000 FRW) mirongo itanu.

Gukubita no gukomeretsa

CIP Gasasira avuga ko mu ngingo 121 mu gitabo cy’amateko cyasohotse muri 2018 basobanura neza ibijyanye n’iki cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Avuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa amusagarira ku buryo bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miriyoni imwe (1.000.000 FRW).

Naho iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miriyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Yungamo ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Agira ati: “Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Kuri iki cyaha, asoza avuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Zimwe mu nama abaturage bagirwa

CIP Gasasira asaba abaturage kurushaho kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha no kurwanya ibyaha bagasabwa kumenya ko ibyaha byose ari bibi kandi bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengarazuba CIP Gasasira Innocent

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.