Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ibyagufasha kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 09-07-2019 saa 07:31:41
Ni byiza ko abantu bisuzumisha kenshi bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze

Indwara y’umuvuduko w’amaraso (Hypertension) ni imwe mu ndwara zidakira kandi zigenda ziyongera nk’uko raporo zitandukanye zibigaragaza haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kumenya ibyafasha abantu kwirinda iyi ndwara, Imvaho Nshya yaganiriye na Dr. Sebatunzi Osée umuganga w’abantu bakuru, uvura indwara z’imbere mu mubiri mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK), anagaragaza ibyafasha uwayirwaye kumenya uko yitwara kugira ngo arambe.

Yavuze ko muri iki gihe indwara bita izidakira zigenda ziyongera cyane. Ati: “Mbere abantu bibwiraga ko ari indwara zo mu bakire, zo mu mugi, ariko ubu si ko bimeze usanga ziboneka no mu cyaro, zigenda ziyongera.Muri izo ndwara harimo Kanseri, umuvuduko w’amaraso, indwara ya Diyabete, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero…”

Yongeyeho ati: “Iyo urebye muri raporo zihari, haba muri Minisiteri y’Ubuzima ndetse no ku rwego mpuzamahanga muri raporo z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) usanga ziriya ndwara ziyongera cyane”.

Ibitera indwara y’umuvuduko w’amaraso

Dr. Sebatunzi avuga indwara y’umuvuduko w’amaraso iterwa n’uko imiyoboro y’amaraso yagabanutse bityo amaraso ntahite neza nk’uko bikwiye ahubwo bigasaba ko akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ahite.

Hari ubwoko bw’iyi ndwara (Hypertension Essentielle) bushobora guterwa   n’ uko umuntu akuze, kubera ibyo umuntu arya (umunyu mwinshi, amavuta menshi,..), kubera  umubyibuho ukabije, no kubyibuha cyane cyane ku gice k’inda. Izi mpamvu zitera ubu burwayi ni zo ziboneka cyane ku gipimo cya  95%.

Hari n’ubundi bwoko (Hypertension Secondaire) buterwa n’izindi ndwara; nka Diyabete, indwara z’impyiko, n’imiti imwe n’imwe. Aha ho igipimo kiri kuri  5%.

Ibimenyetso by’indwara y’umuvuduko w’amaraso

Dr. Sebatunzi Osée umuganga ukorera muri CHUK, avuga ko indwara y’umuvuduko w’amaraso hari abayimarana igihe batabizi bakibwira ko ari uburwayi busanzwe bafite kuko usanga ibimenyetso byayo bisa nk’iby’izindi ndwara.

Ati: “Ibimenyetso ni ukubabara umutwe, ukazungera, ugacika intege, ntusinzire,… Urumva ko bisa n’iby’izindi ndwara. Hari abaza kwivuza indwara yarafashe intera ni yo mpamvu dukangurira abantu kujya bisuzumisha”.

 

 

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ishobora kuba intandaro y’izindi ndwara

Dr. Sebatunzi avuga ko buriya bwoko bwombi bw’ indwara y’umuvuduko w’amaraso bushobora kuba intandaro y’ubundi burwayi bukomeye igihe umurwayi ativuje neza, atitwaye neza ngo akurikize inama ahabwa na muganga.

Mu ngaruka zikomeye zishobora kubaho harimo gupfa amaso, gutera uburwayi bw’umutima, imitsi y’amaguru ntikore neza bitewe n’uko amaraso atagerayo, kugira ibisebe, no kugagara igice kimwe cy’umubiri, kwangirika kw’impyiko bigasaba ko kwa muganga bahora bazoza cyangwa  bigasaba ko abagwa impyiko zirwaye zigasimbuzwa izindi nzima, n’ibindi.

Uyu muganga agaragaza kandi ko iriya ndwara y’umuvuduko w’amaraso ikunze kugendana na Diyabete, akenshi usanga abantu baba bazirwaye zombi.

Ati: “Iyo ushyize imbaraga mu kwirinda bigabanya ibyo byago byose”.

Asobanura ko indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso ari  indwara yica gahoro gahoro; ibinure byinshi birazamuka bigafunga imitsi ijyana amaraso mu  bwonko bukabura umwuka mwiza bukenera wa “Oxygen”, igice cyawubuze kigapfa umuntu akagagara, akaba yananirwa kuvuga.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara

Dr. Sebatunzi avuga ko mu bijyanye no kwirinda iyi ndwara harimo kunoza imirire no gukora imyitozo ngororamubiri.

Yagize  ati: “Imyitozo ngororamubiri ituma imitsi imera neza. OMS yemeza ko umuntu akwiye gukora imyitozo ngororamubiri nibura inshuro 3 mu cyumweru, buri mwitozo ukamara iminota 30 (iminota 150 mu cyumweru), kandi agakora imyitozo yumva imworohoye; ashobora gukora urugendo n’amaguru, koga,  kujya muri Gym (inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri),  ariko akabigira umuco”.

Yagarutse ku bijyanye n’imirire, avuga ko umuntu akwiye kwirinda indyo ituma abyibuha cyane; akirinda kurya  amavuta menshi n’isukari nyinshi, akihatira kunywa amazi menshi           (nibura nka ritiro 3 ku munsi).

Ati: “Amazi ni ingenzi asukura umubiri, atuma  impyiko zikora neza. Ibindi byafasha umuntu kwirinda ni ukurya imboga n’imbuto”.

Avuga ko ibindi umuntu yakwirinda cyane cyane ageze mu myaka iri hejuru ya 45 ari ukurya inyama zitukura. Umuntu ugeze muri iki kigero aba akwiye kurya inyama z’umweru; inkwavu, inkoko, amafi…

Yakomeje agira  ati: “Ku bijyanye n’imirire kwirinda birashoboka, umuntu yakwirinda no kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi ariko ntawureke burundu kuko na byo bitera ibibazo (nko kugagara, guta ubwenge no kuvugishwa), kandi akirinda kuwuminjira mu biryo ari mu bisi”. Uwamaze kurwara iriya ndwara we aba akwiye gushyira mu biryo  nibura utarenze  akayiko gato ”.

Ibindi umuntu agomba kwirinda ni inzoga n’itabi.

Uko uwayirwaye akwiye kwitwara

Dr. Sebatunzi avuga ko uwagize ibyago byo kurwara iyi ndwara icya mbere ashishikarizwa ari  ugukurikiza  amabwiriza ahabwa na muganga kuko ari indwara idakira ariko uyirwaye  ahabwa imiti imufasha akaba yanakomeza akikorera imirimo ye imuteza imbere.

Ati: “Hari abanywa imiti babona borohewe bakagira ngo bakize iyo miti bakayireka, ariko ntibaba bakize, uhubwo hari abo usanga batugeraho barembye. Umuntu wese urwaye indwara agomba kumva ko afite indwara idakira, iyo yaretse imiti indwara iriyongera ikamuteza ibindi bibazo nko kugagara ibice bimwe by’umubiri”.

Akomeza avuga ko urwaye agomba gukurikiranwa na muganga buri gihe,   agafata imiti uko yayandikiwe, agakurikiza n’inama amuha zaba izirebana n’imirire ; akurikiza buriya buryo bwo kwirinda bwavuzwe haruguru.

Indwara  y’umuvuduko w’amaraso ikunze gufata abantu bafite imyaka iri hejuru ya 45, ni yo mpamvu abari muri iki kigero boroherezwa kwisuzumisha umubiri wose (Checkup) bakareba uko bahagaze.

Iyo ngo igaragaye ku muntu ukiri muto nko ku myaka 25 ahanini iba yatewe n’izindi ndwara nk’iz’impyiko, imiti n’ibindi.

Asaba buri wese kumenya  uburyo bwo kwirinda kuko kwirinda biruta kwivuza, akitabira kwisuzumisha buri gihe yumva afite ikibazo no kureba kenshi uko ahagaze.

Ni byiza ko abantu bisuzumisha kenshi bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

5 Comments on “Ibyagufasha kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso”

  1. Muraho! murakoze cyane ku nama muduha! njye mfa imiti buri munsi, ibinini bibiri( captoplir, nifedipine. ariko bigatuma nkunda kubyimba ibirenge! nkore iki? murakoze.

  2. Murakoze cyane.nabazaga niba amavuta yose atemewe .mba ahantu haba
    Amavuta ya olive ese kuyarya Buri munsi hari ikibazo?

  3. ESE umuntu basanze afite iyo ndwara abuzwa no kunywa amata?mwatubwiye ko ari ukunywa amazi gusa ntakindi ashobora gufa icyayi n’amata cg se Jus

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.