Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Iburengerazuba: Munyantwali yabasabye kurwanya ibikorwa bigamije kunyereza imisoro

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 14-11-2019 saa 08:27:10
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwali Alphonse aganira n'abitabiriye ibirori byo gushimira abasora

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse, yasabye inzego za Leta n’iz’abikorera muri iyi Ntara gufatanya urugamba rwo kurwanya ibikorwa byose byo kunyereza imisoro, ndetse bagafasha mu kuzamura imyumvire kugeza igihe buri wese yumva akamaro k’umusoro mu iterambere ry’igihugu, maze kuwutanga bigahinduka umuco.

Ni ubutumwa Munyantwali yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gushimira abasora mu ntara y’Iburengerazuba, byabereye mu karere ka Rusizi ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza”.

Yabwiye abikorera bo muri iyi Ntara ko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kubaka ibikorwa byihutisha iterambere muri iyi Ntara, nk’imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi, amazi meza n’ibindi, bityo bakwiye guhora baharanira kuba inyangamugayo mu gutanga imisoro, ndetse bakanakebura abo babona bagifite imyumvire ikiri hasi ku gutanga imisoro.

Yagize ati “Imisoro mutanga igira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere nk’ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza, amashuri, amavuriro, imiyoboro y’ikoranabuhanga, kubungabunga umutekano, gahunda zinyuranye zigamije kurwanya ubukene, n’ibindi.

Nsabye inzego za Leta n’iz’abikorera muri iyi Ntara gukomeza kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abanyarwanda mu birebana no gusora kandi bakarushaho kugira ubufatanye mu kurwanya magendu n’ibindi bikorwa bigayitse bigamije kunyereza imisoro.”

Guverineri Munyantwali kandi yasabye abatuye intara y’Iburengerazuba guhora baharanira intego yo kwigira, kurushaho kwiteza imbere no guteza imbere Intara yabo, no kwima amatwi uwo ari we wese wagerageza kubashyiramo ibitekerezo bibayobya bigamije kubasubiza inyuma.

Zimwe mu mbogamizi RRA ihura nazo mu gukusanya imisoro muri iyi Ntara harimo ubucuruzi bwa magendu ku bintu bimwe na bimwe nk’imyenda n’inkweto bya caguwa, ibitenge, salisa, ndetse n’ibinyobwa byiganjemo inzoga n’byongera ingufu.

Harimo kandi ubwitabire mu misoro bukiri hasi ku basora bamwe na bamwe. Bigaragarira cyane cyane mu kutamenyekanisha, kutishyura ku gihe, no kudakoresha cyangwa gukoresha nabi inyemezabuguzi za EBM.

Ku rundi ruhande ariko Guverineri Munyantwali Alphonse yashimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo imisoro yinjijwe n’iyi Ntara yiyongere, abasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu binyuze mu misoro batanga.

Imibare yatangajwe n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko imisoro y’imbere mu gihugu yakusanyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu mwaka wa 2018/2019, ingana n’amafaranga y’u Rwanda miriyari 26.9.

Iyi mibare igaragaza ko imisoro yakusanyijwe muri iyi Ntara muri 2018/2019 yarenze intego bari bihaye, kuko bari bahize kwinjiza Amafaranga miriyari 24.9 bihwanye n’ijanisha rya 108.0%.

Naho ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza uturere, yinjije amafaranga miriyari 9.0 mu gihe bari barihaye intego y’amafaranga miriyari 8.97, bivuze ko intego yagezweho ku gipimo cya 100.3%.

RRA ivuga ko umunsi mukuru wo gushimira abasora ugamije kubereka umusaruro wose wavuye mu misoro batanze, ndetse bakanaboneraho umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba zatuma bakomeza gutanga uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu binyuze mu gutanga umusoro neza.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.