27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Iburengerazuba hamaze gutangwa inka 56 767 muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya 29-01-2018 saa 07:27:09
Aha umuturage yari ahawe inka muri Gahunda ya Girinka asabwa kuzayifata neza kugira ngo izamugeze ku musaruro ufatika (Foto Dusingizumurenyi V)

Inka zigera ku bihumbi mirongo itanu na bitandatu, magana arindwi mirongo itandatu na zirindwi (56 767) ni zo zimaze korozwa imiryango itishoboye yo mu Ntara y’Iburengerazuba muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuva yatangizwa  na  Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006, kugeza mu ntangiro za 2018.

Aha umuturage yari ahawe inka muri Gahunda ya Girinka asabwa kuzayifata neza kugira ngo izamugeze ku musaruro ufatika (Foto Dusingizumurenyi V)

Tariki ya 24 Mutarama 2018, mu gusoza icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka imiryango y’abatishoboye 31 batuye mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi borojwe inka.

Ntegeyibizaza  Samson ashinzwe ubworozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko intego y’Intara y’Iburengerazuba yari uko mu mwaka wa 2017 urangira inka 67 279 zimaze korozwa abaturage, agasaba abaturage bamaze kuzihabwa kuzifata neza no kwitura.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2017 mu Ntara y’Iburengerazuba hari hateganyijwe gutangwa inka 67 279, ubu izimaze gutangwa ni 56 767. Mu Karere ka Karongi hamaze gutangwa inka 6 695 mu gihe byari biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2017 usiga hatanzwe inka 8 573”.

Yongeraho ko muri iki cyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka mu Ntara y’Iburengerazuba hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo inka 355 zituwe, gahunda yo korozanya inka 131, kubakira abatishoboye ibiraro 46, guhugura aborozi 808, gusura aborozi 955 no kubashishikariza isuku, gutera intanga inka 30, kurwanya indwara mu nka 132 batanga ibinini by’inzoka no kurwanya uburondwe.

Mukagakwerere Mariam utuye mu kagari ka Musasa ni umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka, avuga ko inka zikomoka ku yo yagabiwe na Perezida wa Repubulika zimeze neza, zimuha ifumbire, zamufashije kuva mu bukene kubera kubona  umusaruro, ifumbire n’amata.

Ati “Inka bampaye ibyaye gatatu namaze kwitura. Iyo bampaye n’iyo yabyaye ubu zironsa ndakama, imwe nyikama litiro 15 indi litiro 4.5, ubuzima bwarahindutse ndahinga nkeza kubera ifumbire, abana baranywa amata nkabagurira imyambaro n’ibindi kandi mbere ntarabashaga no kujya aho abandi bari kubera ubukene”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza Mukashema Drocella, asaba abaturage bahawe inka kuzifata neza, ahagaragaye abazifata mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka bakabiryozwa.

Ati “Gufata neza gahunda ya Girinka ni ugushyigikira Perezida wa Repubulika kugera ku kerekezo cyo guteza imbere Abanyarwanda bose, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe mu mwaka wa 2006 na  Perezida Paul Kagame, igamije kuvana mu bukene abaturage bo mu byiciro by’abatishoboye. Akarere ka Ngororero mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba ko kazatangira iyi Gahunda ya ‘Girinka week’ muri Gashyantare 2018.

Umwanditsi:

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.