Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Iburengerazuba: 2018/2019: Intara  yakusanyije miriyari 26.9 mu misoro y’imbere mu gihugu

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 13-11-2019 saa 07:59:07
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganitwali Pascal yasabye abikorera kugira umuco wo gukoresha EBM

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko imisoro y’imbere mu gihugu yakusanyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu mwaka wa 2018/2019, ingana n’amafaranga y’u Rwanda miriyari 26.9.

Byatangarijwe mu birori byo gushimira abasora mu ntara y’Iburengerazuba, byabereye mu karere ka Rusizi ku wa 12 Ugushyingo 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza”.

Imibare yashyizwe ahagaragara na RRA igaragaza ko imisoro yakusanyijwe muri iyi Ntara muri 2018/2019 yarenze intego bari bihaye, kuko bari bahize kwinjiza Amafaranga miriyari 24.9, bivuze ko intego bayigezeho ku gipimo cya 108.0%.

Naho ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza uturere, yinjije amafaranga miriyari 9.0 mu gihe bari barihaye intego yo kwinjiza amafaranga miriyari 8.97, bivuze ko intego yagezweho ku gipimo cya 100.3%.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganitwali Pascal, yashimiye cyane abasora bo muri iyi ntara bagize uruhare kugira ngo aya mafaranga aboneke, avuga ko uyu munsi wo gushimira abasora ugamije kubereka umusaruro wose wavuye mu misoro batanze, ndetse bakanaboneraho umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba zatuma bakomeza gutanga uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu binyuze mu gutanga umusoro neza.

Yagize ati: “Uyu munsi turifuza kubereka ibyo twagezeho, ariko tunabashimira kuko mwitabira gusora, ndetse tunashimira inzego zose zabigizemo uruhare, n’Abanyarwanda muri rusange.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko n’ubwo bishimira umusaruro w’abasora neza, hakiri imbogamizi RRA ihura na zo mu gukusanya Amafaranga y’imisoro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri izo mbogamizi harimo magendu ku bintu bimwe na bimwe ahanini biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, birimo: imyenda n’inkweto bya caguwa, ibitenge, salisa, divayi n’ibyotsi (Liqueurs), n’ibinyobwa byongera ingufu (Energy drinks).

Harimo kandi ubwitabire mu misoro bukiri hasi ku basora bamwe na bamwe. Bigaragarira cyane cyane mu kutamenyekanisha, kutishyura ku gihe, no kudakoresha cyangwa gukoresha nabi inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga (EBM).

Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwari ati “Nta cyo twageraho tudafatanyije twese hamwe. Twongere ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka inyemezabuguzi za EBM. Kandi twongere imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya magendu, kuko inabangamira iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yashimye ikoranabuhanga mu misoreshereze kuko ryorohereje abasora kuzuza inshingano zabo. Yakomeje avuga ko bifuza ko EBM zagezwa kuri bose, bityo buri mucuruzi akajya atanga iyo nyemezabuguzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yavuze kwakira ibi birori byo gushimira abasora bibateye akanyabugabo ko kurushaho gukora cyane, kugira ngo barusheho kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Kwakira ibirori byo gushimira abasora mu ntara y’Iburengerazuba biduteye ishema ndetse n’imbaraga zo kurushaho gukora cyane kugira ngo dutere imbere kandi dutange umusoro”.

Muri uyu mwaka wa 2019/2020, Intara y’Iburengerazuba ifite intego yo kwinjiza misoro y’imbere mu gihugu ingana n’amafaranga miliyari 30.2, naho imisoro RRA izakirira uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba ni Amafaranga miliyari 10.5.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.