Iburasirazuba: Hafashwe ingamba zo guhashya uburondwe mu nka

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 21-05-2019 saa 18:20:44
Aborozi bo mu ntara y'Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurwanya uburondwe mu nka(Foto Hitimana S)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeranyije n’aborozi ku ngamba zihamye zigamije guhashya ikibazo k’indwara y’uburondwe yibasira inka.

Ibi byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine yagiranye n’aborozi bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe.

Muri ibi biganiro, aborozi bagaragaje ko hari ikibazo cyo kuba imiti basanzwe bakoresha mu koza inka hagamijwe kuzirinda uburondwe ngo yaba itakibushobora.

Inzego zishinzwe ubworozi zivuga ko bimwe mu bitera iki kibazo birimo gukoresha nabi imiti irwanya uburondwe, abatoza inka zabo mu gihe gikwiriye bikagira ingaruka kubaba babikoze neza kuko inka zanduzwa n’izifite uburondwe.

Minisitiri Dr. Mukeshimana Geraldine yasabye ko aborozi bubaha amabwiriza bahabwa yo gutera uwo muti wica uburondwe, uvuniye ibiti mu matwi agacyahwa.

Yagize ati: “Turasaba ko aborozi mufatanya gukurikirana uburyo inka ziri mu mudugugu zozwa. Ntimukwiye kwemera ko mwoza inka zanyu uko bikwiye ngo muvangirwe n’abaturanyi badashaka gukurikiza amabwiriza yo koza.

Mugende mwumvikane n’aborozi bagenzi banyu ku minsi yo koza ndetse n’imiti mukwiye gukoresha, kandi abayobozi babari hafi bagire uruhare muri iki gikorwa. Ntabwo dushaka ko uburondwe bubangamira gahunda dufite yo guteza imbere ubworozi bukorerwa muri iyi ntara inafite inka nyinshi kugeza ubu.”

Aborozi bahagarariye abandi bagaragaza ko bumvise neza impamvu y’izi ngamba, ku buryo bagiye kuzishyira mu bikorwa .

Buhinja Geofrey wororera mu karere ka Nyagatare, yagize ati: “Mu by’ukuri ibyo twabwiwe ni byo, tumaze igihe mu bworozi ndetse twabuvukiyemo ariko usanga ikibazo cy’uburondwe abantu babana na cyo kugeza aho gitangira kurusha imbaraga imiti yifashishwaga.

Izi ngamba zo guhwiturana ku borozi bakajya bogereza igihe, kandi bakabikorera rimwe nabonye ari ingenzi mu guhangana n’iki kibazo kandi tuzazikurikiza.Twishimiye ko n’ubuyobozi bw’uturere twacu bwari buhari kandi bwizeje ubufatanye mu gukumira aborozi bavangira abandi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi b’uturere gukurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, bafatanyije n’abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge yose.

Aborozi bo mu ntara y’Iburasirazuba basabwe ubufatanye mu kurwanya uburondwe mu nka(Foto Hitimana S)

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.