Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Iburasirazuba: Dr Namanya yakebuye abakivuriza mu bavuzi ba kinyarwanda

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 25-07-2019 saa 08:03:16
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibungo Dr. Namanya William avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gutinda kujya kwivuza kwa muganga wemewe bigira ingaruka nyinshi (Foto Manishimwe N)

Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Kibungo buvuga ko hakigaragara abaturage barwara bakihutira kujya kwivuza mu baturage bagenzi babo bita abavuzi ba kinyarwanda, aho kujya kwa muganga, kandi ngo bigira ingaruka zirimo ibyago byo kwandura indwara z’ibyorezo, zica.

Nk’uko Dr. Namanya William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bikuru ya Kibungo yabibwiye Imvaho Nshya, ntibikwiye ko muri iki gihe haba hakiri abantu bagitekereza ibintu byo kwivuza mu buryo bwo kotsa, kurasaga, ibintu ngo byo guhandura uburo, gukura ibyinyo n’ibindi nyamara kuri ibi bitaro ngo hajya hagera abantu babanje kwivuza muri ubwo buryo, ntibakire, bakagezwa ku bitaro barembye.

Hari abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba babwiye Imvaho Nshya ko kujya kwivuza mu bavuzi ba kinyarwanda biterwa n’imyumvire itari myiza bamwe baba bafite.

Umubyeyi witwa Mukamazimpaka Marie Vianney wo mu Kagari k’Akabungo, mu Murenge wa Mugesera yagize ati: “Uburyo umuntu afatwa n’uburwayi akajya kwivuza mu kinyarwanda, ni cyo cya gihe tugenda kubera iyo miti tugakuramo ubundi burwayi bwinshi. Ariko nge ikiza numva umuntu uwo ari we wese waba wumva ko hari uburwayi bumufashe yaza kwa muganga kuko ni cyo babereyeho, bakamuha serivisi, … imiti ya kinyarwanda iratwonona kuko bo batanga imiti batazi indwara iyo ari yo kuko baba batagusuzumye.”

Habyarimana Anastase w’imyaka 46, wo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe we twamusanze ku Bitaro Bikuru bya Kibungo yaje kwivuza indwara yabanje kwivuriza mu bavuze ba kinyarwanda bikananirana.

Ati: “Ni indwara maranye imyaka 10, nagiye mu kinyarwanda ariko byarananiranye. Negereye umuvuzi gakondo, musobanurira uburwayi bwange arambwira ngo aramvura, nkajya muha amafaranga, namwivujeho nk’amezi abiri kandi buri uko najyagayo natangaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi bibiri.

Ariko ubu naje hano ku bitaro baransuzuma, bambwira uburwayi ndwaye (hernia), banampa gahunda yo kubagwa. Ubu ntegereje ko bamvura, ariko nabonye impamvu mu byaro umuntu arwara akajya mu bavuzi ba kinyarwanda, rimwe na rimwe hari igihe abaturanyi bakubwira ko urwaye amarozi.”

Dr. Namanya William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bikuru bya Kibungo yabwiye Imvaho Nshya ko uburwayi ubwo ari bwo bwose, abaturage bafatwa na bwo bagirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga mbere y’ibindi.

Icyakora avuga ko kugeza ubu hari abatabyubahiriza, ahubwo ngo kuri ibi bitaro bajya bakira abantu ngo babanje kwivuza mu bavuzi bo mu byaro indwara bita ‘Uburo, Ibyinyo, Ibikweto, Igisyo, n’izindi ntibakire, ahubwo bakagezwa kwa muganga nyuma bararembye.

Ni imyumvire bamwe mu baturage bagifite, ariko avuga ko idakwiye.

Ati: “Abantu bakwiye kugira imyumvire yuko iyo arwaye akwiye kwihutira kujya kwa muganga. Iyo indwara ayijyanye ku muvuzi bo mu cyaro, amubwira ko azamuvura, ariko bikarangira amuvuye ntakire.

Ibyo rero ni ikibazo kuko yibuka kuza kwa muganga, indwara yararengeranye. Kandi hari indwara nka za Hernia, Hemorrhoids ziyongera uko zitinze kuvurwa mu buryo bwemewe.”

Akomeza agira ati: “Ni inshingano zacu gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga, tubwira abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga.”

Dr. Namanya atanga urugero rufatika rw’ibyo aherutse kubona muri uku kwezi kwa Nyakanga 2019, aho umubyeyi umwe yazanywe ku bitaro afite umwana avuga ko ngo ‘yakuje ibyinyo’ mu bavuzi bo mu cyaro.

Yagize ati: “Hari n’abo dusanga abo bavuzi barabakomerekeje. Ejo bundi (ku wa Gatandatu) hari umwana hariya havurirwa abana bato baba bari munsi y’iminsi 30, ako kana bakazanye hano ngo baragakuye ibyinyo.”

Akomeza agira ati: “Bamukuye ibyinyo baramukoretsa, noneho bimuvuramo kuva cyane amaraso menshi. Akigera hano icyo twihutiye gukora ni ukumwongerera amaraso, hanyuma na none biba ngombwa y’uko hariya hantu baba bakomerekeje mikorobe zinjiramo, hakazamo uburwayi,…twaramuvuye,tumwongerea amaraso, ubu umwana ameze neza.”

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bikuru bya Kibungo Dr. Namanya William, avuga ko abaturage bakwiye kumenya rwose ko gutinda kujya kwivuza ku muganga wemewe, bigira ingaruka nyinshi zirimo no kwandura izindi ndwara zirimo n’iz’ibyorezo.

Ati: “Nk’iyo bakubaze byaratinze indwara itinda gukira. Ariko ubwo urumva no muri ya mivurire ya gakondo no gukomeretsa bibamo, ku buryo n’umuntu ashobora no gutakaza ubuzima.

Kandi iriya mivurire ya gakondo irimo gukomeretsa harimo no kwanduza indwara zitandukanye zirimo nka Hepatite (Umwijima) HIV-(SIDA), Tetanusi,… ibyo byose ni indwara abantu bashobora kurwara, hatabayeho ubukangurambaga ngo buri wese yumve ko kwivuza bya gakondo ari bibi.”

Ibitaro bikuru bya Kibungo biri mu gice (zone), bigenewe guha serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga ibihumbi 400 barimo abo mu Karere ka Ngoma byubatsemo, no mu tundi turere nka Kayonza, Kirehe, Nyagatare na Rwamagana. Ku munsi byakira abarwayi basaga 100.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibungo Dr. Namanya William avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gutinda kujya kwivuza kwa muganga wemewe bigira ingaruka nyinshi (Foto Manishimwe N)

 

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.