Iburasirazuba: Abasirikare basobanuriwe aho ikibazo k’imirire kigeze gikemurwa

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 05-02-2019 saa 14:46:31
Itsinda ry’abasirikare bakuru biga I Nyakinama ryasobanuriwe ingamba zafashwe mu gukemura ikibazo k'imirire (Foto Hakizimana Y)

Abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye Intara y’Iburasirazuba basobanurirwa ingamba zafashwe mu gukemura ikibazo k’imirire mibi.

Uru ruzinduko rwari rufite intego igira iti: “Imirire mibi inzitizi ku iterambere rirambye n’amahoro arambye”, rwakozwe, mu rwego rwo kongera ubumenyi ku bikorwa bikorerwa abaturage n’uburyo inzego z’ibanze zifasha abaturage gukemura ibibazo bibugarije.

Iri tsinda ry’abasirikare bakuru bari mu ntara y’Iburasirazuba rigizwe n’abanyeshuri 16, baturuka mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, Ghana, Senegal, Ethiopia, Malawi,Nigeria, Zambia n’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugaragaza ko magingo aya hari abana 1536 bafite ikibazo k’imirire mibi muri iyo ntara.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasobanuriye iri tsinda ry’abasirikare uburyo hashyizweho zimwe muri gahunda zo guhangana n’ikibazo k’imirire mibi harimo kwifashisha akarima k’igikoni, igikoni cy’umudugudu, gahunda yo guha amata abana ku ishuri cyane cyane hibandwa ku bana biga mu mashuri y’inshuke.

N’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu gukemura iki kibazo, Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko hakiri inzitizi. Aho yagize ati: “Hari zimwe mu mbogamizi duhura na zo mu kurwanya ikibazo k’imirire mibi mu ntara yacu, turacyafite ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, aho aya makimbirane aba intandaro ya bamwe mu babyeyi batita ku ngo zabo, hari kandi ikibazo k’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na byo bigira uruhare mu guteza amakimbirane no kutita ku nshingano z’ingo.”

Guverineri Mufulukye yagarutse ku ruhare rw’abaturage ubwabo, yagize ati: “Urugero nabaha ni uko usanga umuturage ahitamo kujya kugura icupa ry’inzoga igura hafi amafaranga 800 nyamara ritiro y’amata igura amafaranga 200 kandi uwo muntu usanga adashobora kurara icupa, ni yo mpamvu twashyize imbaraga mu bukangurambaga binyuze mu bitangazamakuru.”

Majoro Nzabandora Joseph ni umwe muri aba banyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be, yagize ati: “Twasobanuriwe uburyo ubuyobozi bufatanya n’abaturage mu kurwanya ikibazo k’imirire mibi, twashimye aho mugeze n’ingamba mwafashe zituma murushaho kurwanya imirire mibi.”

Itsinda ry’abasirikare bakuru biga I Nyakinama ryasobanuriwe ingamba zafashwe mu gukemura ikibazo k’imirire (Foto Hakizimana Y)

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.